Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu nibwo iri tsinda rigizwe na Bandile na Banele Mbere rirataramira mu Rwanda mu gitaramo cyiswe ’Amapiano To The World’, aho BK Arena izagirwa akabyiniro ku munsi umwe kiswe ‘17th Avenue Popup Night Club’.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 3 Ugushyingo , aba basore bari kumwe na Dj Marnaud bavuze ko bafitanye amateka akomeye n’u Rwanda kuko ariho umubyeyi wabo yabaye cyane ari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda n’u Burundi mu 2003.
Banele Mbere yagize ati “ Twagiye tuza mu Rwanda igihe umubyeyi wacu yari Ambasaderi hano ari naho yapfiriye, U Rwanda dufitanye amateka akomeye cyane, twahageze kare twasuye ibikorwa bitandukaye tugeze ahangaha tuvuye kureba Ingagi zo mu birunga.”
Bandile Mbere we yagize ati “Nishimiye ko ndi hano mu Rwanda, Abanyakigali bitegure umuziki udasanzwe w’Amapiano. Yego sinzi neza uko Abanyakigali batarama gusa nabonye hari uko babigenza ariko hazaba hari umuziki mwiza cyane kandi usaba kuwubyinana akabaraga.”
Iri tsinda rya Major League DJs rigiye gucurangira bwa mbere mu Rwanda, aho umubyeyi wabo, Dr Aggrey Mbere yabaye ari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda akaba ari naho yitabiye Imana mu 2003 akiri mu nshingano z’akazi.
Muri iki gitaramo ‘Amapiano To The World’ iri tsinda rya Major League DJs rizafatanya na Dj Toxxyk na Dj Marnaud, bacurangire abakunda umuziki w’Amapiano ugezweho muri iki gihe.
Brian Rugamba Karemera imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali yemeza ko abafite ikarita ya BK Arena Prepaid Card bazoroherezwa kwinjira muri iki gitaramo, aho itike igura 30000Frw bo bazayigura ibihumbi 20.000Frw gusa.
Iki gikorwa cy’igabanyirizwa kizahoraho no ku bindi bitaramo bizabera muri BK Arena nk’uko byagenze ku bindi byabanje kuva Banki ya Kigali yatangira gukorana na QA Venue Solutions Ltd iyobora iyi nzu.
Aaron Gaga, Umuyobozi wungirije wa QA Venue Solutions iyobora BK Arena avuga ko imwe mu ntego bafite ari ugukomeza gususurutsa Abanya-Kigali ku buryo nibura rimwe mu gihembwe bazajya babazanira Aba-Dj bakunzwe hirya no hino ku Isi bakabataramira muri ibi birori bizakomeza kubaho.
Amafoto: Shumbusho Djasil



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!