Mu 1997 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi bake bari basigaye basabwe na Minisiteri y’Urubyiruko kongera kugerageza gukora umuziki.

Nyuma yo kwisuganya abari bafite amazina akomeye mu Rwanda bahisemo kwihuriza hamwe batangira kujya bacuranga.

Aha niho Makanyaga Abdoul yahuye na Ngabonziza Augustin wari waramenyekanye muri Orchestre Les Citadins n’abandi banyuranye bari baragize amazina akomeye mu muziki wo mu Rwanda.

Aba biyemeje gukora itsinda maze ahagana mu 2000 baryita Orchestre Irangira yakanyujijeho cyane ahazwi nko kwa Lando bataramiraga buri wa Gatandatu.

Icyakora ahagana mu 2007 nibwo yaje gusenyuka nyuma y’ubwumvikane buke bwabayeho hagati y’abari bayigize.

Mu kiganiro Ngabonziza yigeze kugirana na IGIHE mu minsi ishize, yari yavuze ko isenyuka ry’iyi Orchestre ryatewe n’ubwumvikane buke bwabayeho hagati ya Makanyaga n’uwitwaga Jeff wayibarizwagamo.

Ngabonziza yavuze ko ubu bwumvikane buke bwakomokaga ku gapingane kakundaga kuranga aba bahanzi.

Makanyaga nawe aganira na IGIHE, yavuze ko ibyatangajwe na Ngabonziza atari byo. Yavuze ko byatewe na Album y’indirimbo bari bakorewe n’abaterankunga.

Yavuze ko Ngabonziza wari wagizwe umukuru wa Orchestre yafashe ama CDs y’izo ndirimbo atangira kuyagurisha nyamara abo bacuranganaga batabizi, aho babimenyeye byateje umwuka mubi ari naho havuye gusenyuka kwa Irangira.

Makanyaga yagize ati”Byaransekeje cyane, Augustin yaraguhishe, sinjye na Jeff twagiranye ibibazo. Twabigiranye na Augustin. Twakoze indirimbo dufashijwe n’abantu uko bakaziduhaye tuziburira irengero kandi ari we wari umuyobozi.”

Makanyaga avuga nyuma y’igihe baburiye irengero izo ndirimbo bababajwe no kuzibona zigurishwa batabizi. Yavuze ko bamwe bashatse kujyana mu nkiko Ngabonziza icyakora Makanyaga wamufataga nka murumuna we akanga ko bamurega.

Uku kuryama kuri Ngabonziza byatumaga abandi babana muri Orchestre Irangira bafa Makanyaga nk’ufite icyo aziranyeho na Ngabonziza, icyakora biza kurangira batamujyanye mu nkiko.

Nubwo batamujyanye mu nkiko, ngo byatumye Orchestre Irangira ihita isenyuka ubwo.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA NGABONZIZA AUGUSTIN

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MAKANYAGA ABDOUL

MAKANYAGA ABDOUL YANYOMOJE NGABONZIZA AUGUSTIN AHISHURA ICYASENYE ORCHESTRE IRANGIRA

Ngabonziza Augustin yari yavuze ko Irangira yasenywe n'ubwumvikane buke bwabayeho hagati ya Makanyaga na Jeff
Ngabonziza Augustin yari yavuze ko Irangira yasenywe n'ubwumvikane buke bwabayeho hagati ya Makanyaga na Jeff
Makanyaga yavuze  ko Orchestre Irangira yasenywe n'uburyo Ngabonziza yacuruje CDs zabo batabyumvikanyeho
Makanyaga yavuze ko Orchestre Irangira yasenywe n'uburyo Ngabonziza yacuruje CDs zabo batabyumvikanyeho