00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Makanyaga Abdul n’abanyarwenya Mugisha na Rusine bagiye gutaramira i Rubavu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 9 December 2021 saa 08:35
Yasuwe :

Umuhanzi Makanyaga Abdul n’abanyarwenya Mugisha na Rusine bagiye gutaramira i Rubavu mu iserukiramuco rya ‘Kivu Culture Festival’ rizamara iminsi ibiri, aho rizatangira ku itariki ya 11 kugera ku ya 12 Ukuboza 2021.

Uretse Makanyaga Abdoul, iri serukiramuco rizagaragaramo abanyarwenya bagezweho muri iyi minsi, ari Mugisha na Rusine. Itsinda rya The Same rikunzwe i Rubavu naryo rizasusurutsa abazitabira iryo serukiramuco.

Muri iri serukiramuco hazaba hari kandi umunyarwenya Seth wubatse izina mu mukino witwa Miss Murenge n’izindi.

Uretse abazaba baturutse i Kigali n’abandi basanzwe ari ibyamamare, iri serukiramuco rizahuza abanyempano bo mu karere ka Rubavu barimo abakina ikinamico, urwenya, ababyina imbyino za gakondo ndetse n’injyana zigezweho.

Mu gutegura iri serukiramuco, habanje guhugurwa abanyempano mu buryo bwo kubongerera ubumenyi, kwagura impano zabo no kwiziteza imbere.

Mahoro Clement, Umuyobozi wa Igisubizo Entertainment Art yateguye iri serukiramuco avuga ko gukomatanya impano zitandukanye muri iri serukiramuco byitezweho kuzazamura ubufatanye bw’abanyempano mu iterambere ryabo.

Kivu Culture Festival izaba tariki 11 na 12 Ukuboza 2021 ahazwi nka St Fidele hahoze Kaminuza ya UTB.

Makanyaga Abdul n’abanyarwenya Mugisha na Rusine bagiye gutaramira i Rubavu
Makanyaga Abdul agiye gususurutsa abanya Rubavu
Bwa mbere Mugisha na Rusine bagiye gutaramira i Rubavu
Itsinda rya The Same riri mu bahanzi bakomeye i Rubavu naryo rizataramira abazitabira iri serukiramuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages