Ni ibitaramo bizabera hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku mugabane w’u Burayi, bizabimburirwa n’ikizaba ku itariki ya 4 Nyakanga 2023 kuri Romantic Garden ku Gisozi.
Ati “Ku munsi wo kwibohora nibwo nzatangira ibi bitaramo, ariko nyuma ya tariki ya 4 Nyakanga bizahita bikomereza i Burayi nubwo hari ibindi nzakomera mu Rwanda nyuma yaho.”
“Ku bijyanye no ku bitaramo by’i Burayi hari abo twamaze kuvuguna nubwo bitararangira neza ku buryo natangaza ibihugu ibyo aribyo.”
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na IGIHE yamaze impungenge zari zifitwe na bamwe bibaza uko azabasha gukora ibi bitaramo byose ku myaka 76 ndetse n’uburwayi buherutse kumwibasira mu mezi ane ashize.
Ati “Yego umuntu ararwara, nanjye sinatekereza igitaramo numva ntameze neza ariko ubu maze kumererwa neza cyane ndi gukora imyitozo kandi nkayirangiza, nta kibazo rwose mfite ubu.”
Mbere y' icyorezo cya COVID-19, Makanyaga yari yateguye igitaramo cyari kuzahuza Nkurunziza François , Byumvuhore Jean Baptiste na Masabo Nyangenzi.




Ibitekerezo 0