00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mako Nikoshwa na P-Fla bagiye gukora igitaramo gisoza umwaka muri Restaurant Veni Vidi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 December 2015 saa 09:17
Yasuwe :

Umuhanzi Mako Nikoshwa uzwi mu ndirimbo “Bonane” azafatanya na P-Fla ndetse n’umuraperi Jazzy mu gitaramo cyateguwe na Restaurant Veni Vidi kizaba mu ijoro risoza umwaka wa 2015.

Ubuyobozi bwa resitora Veni Vidi bwateguye icyo gitaramo bugamije gushimisha abakiriya bayo ndetse n’abandi bazaba bahasohokeye kuri uwo munsi tariki ya 31 Ukoboza 2015 kugira ngo basoze umwaka bishimye.

Kuri uwo munsi w’ibyishimo by’uko abantu basoje umwaka ari amahoro, kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari ubuntu, kikazatangira saa moya z’umugoroba. Bizaba ari ibihe byiza byo kunyurwa n’inganzo ya Mako Nikoshwa,umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo “Bonane”.

Mako Nikoshwa azwi mu ndirimbo nka Bonane ,Nkunda kuragira, Agaseko., Ngutekerezaho n’izindi.

Si Mako Nikoshwa gusa uzaba ataramiye muri Veni Vidi ku mu ijoro ryo gusoza umwaka wa 2015 kuko aza afatanyije n’umuraperi P FLA uzwi mu ndirimbo yise “Turiho Kubera Imana” ndetse bakazaba barikumwe n’umuraperi Jazzy.

Restaurant Veni Vidi iherereye mu mujyi wa Kigali ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru (car free zone), mu gikari cya ‘Urwego Opportunity Bank’ ikaba iteganye na Camellia Tea House.

Amagambo ’Veni-Vidi’ asobanura ngo “Garuka urebe” bivuga ko buri gihe baba bafite udushya.

Mako Nikoshwa yiteguye gushimisha abakunzi be muri Veni Vidi
PFLA nawe azasozanya umwaka n'abakiriya ba Veni Vidi
Umuraperi Jazzy nawe azifatanya n'abakiriya ba Veni Vidi gusoza umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages