Mama Sava yari ahatanye mu cyiciro gikomeye cya Best Actress in a Leading Role, gihabwa umukinnyi w’umugore wigaragaje cyane mu ruhare nyamukuru muri filime. Yari yahatanye abikesha filime “Mucoma: The Battle of the Couple”, yakiniwe i Kigali yagiye hanze ku ya 31 Kanama 2025.
Iyi filime ivuga ku bibazo by’imiryango birimo amakimbirane ashingiye ku kutumvikana kw’abashakanye, gucikamo ibice kw’urugo n’imbaraga z’umugore mu guharanira amahoro mu muryango wari ugeze kure mu bibazo. Mama Sava yayikinnyemo nka Espérance, umugore uri muri gatanya ishingiye ku makimbirane akomeye.
Mama Sava ntiyabashije kwegukana igihembo kuko Florence Mariserena wabiciye bigacika muri filime “Small Gods” ariwe wagihawe.
Mama Sava yari ahanganye n’abandi bakinnyi bakomeye barimo Linda Ejiofor-Suleiman wagaragaye muri ‘The Serpent Gift’, Shaffy Bello wakinnye muri ‘The Masked King’, Danica De La Ray Jones ugaragara muri ‘Hunting Jessica Brok’, Getahun Hailu wo muri ‘For Love, For Land, For Power’ Meriem Medjkane ugaragara muri ‘Algiers’, ndetse na Osas Ighodaro, Fat Toure na Maud Guerard bagaragara muri ‘3 Cold Dishes’.
Filime Mucoma: The Battle of the Couple yanditswe ikanatunganywa na Mutiganda wa Nkunda, umwe mu bafite izina rikomeye muri sinema nyarwanda. Avuga kuri iyi filime, Mutiganda yabwiye IGIHE ko igaruka ku kibazo gikomeye cya gatanya no gucikamo kw’imiryango bishingiye ku kutumvikana hagati y’abashakanye.
Iyi filime igaragaramo Analyssa Munyana (Mama Sava) ukina ari Espérance ukina ari umugore, Lucky Murekezi ukina ari Baptiste, ukina ari umugabo, n’abavoka babo Irunga Longin akina ari Me Gasarabwe na Grace Umuhire agakina ari Me Solange n’abandi. imara isaha 1 n’iminota 25.
Ibihembo bya AMAA yari ihatanyemo bimaze imyaka 20 biba, ndetse ni bimwe mu bikomeye byo ku rwego rwa Afurika mu gushimira no guteza imbere abahanzi n’abakora filime.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!