Ni indirimbo nshya zasohowe n’abahanzi banyuranye barimo abafite amazina akomeye ndetse n’abakizamuka.
Mu bahanzi basohoye indirimbo nshya harimo Mani Martin, Israel Mbonyi, Ish Kevin, B-Threy , Papa Cyangwe n’abandi.
Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese kunogerwa n’impera z’icyumweru.
Yale yale ya Papa Cyangwe na Double Jay
Mu mpera z’iki cyumweru umuraperi Papa Cyangwe yikojeje i Burundi akorana indirimbo ‘Yale Yale’ n’umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihugu Double Jay.
Ni indirimbo ya kabiri yikurikiranya Double Jay akoranye n’abahanzi bo mu Rwanda kuko yaherukaga gukorana na Kenny Sol iyitwa ‘Quality’.
Nomade – Mani Martin
Mani Martin uri mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda muri iki cyumweru yashyize ku isoko album ye ya gatandatu yise ‘Nomade’ amaze imyaka ibiri akora.
Iyi album iriho indirimbo Umunani akaba yayihurijeho abahanzi batandukanye barimo Soul Bangs ukomoka muri Guinea-Conakry bakoranye indirimbo yitwa ‘Sibira’ na Bill Ruzima bakoranye iyitwa ‘Nyambutsa’.
Iyi ndirimbo ‘Nomade’ yitiriwe iyi album yagizwemo uruhare n’abarimo, Foda , Kesho Band, Shami na Nahamie, amashusho yayo yakozwe na Kingsley.
Imyambaro igaragara mu mashusho yakozwe n’inzu y’imideli ya Mateho Design.
‘Long Way’ – Ish Kevin na Juno Kizigenza
Umuraperi Ish Kevin yahaye abakunzi b’umuziki nyarwanda Extended Play (E.P) yise ‘Long Way Up’ yahurijeho abahanzi 5 barimo Juno Kizigenza, Logan Joe, Og2Tone , Kenny K- Shot na Ririmba.
Indirimbo ziri kuri iyi E.P amajwi yazo yatunganyijwe na Producer Zed, Ehlers , Yannick Myk na Alexander Wright Mastering.
‘Ndakubabariye’ – Israel Mbonyi
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi mbere y’uko ahurira n’abakunzi be mu gitaramo azakora ku wa 25 Ukuboza 2022 yabanje kubaha indirimbo yise ‘Ndakubabariye’.
Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe n’abantu batandukanye barimo Producer Nicholas, Mbonyi, Khrisau, Gflat, Ishimwe, Simpho na Arsene, amashusho yayo ayoborwa na BJC.
‘Ntare ( Rmx)’ – Bruce Lion ,B-threy & Young CK
Muri iki cyumweru umuraperi Bruce Lion, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Ntare’ yitiriye E.P ye ya mbere, ni indirimbo yahuriyemo na B-Threy na Young CK.
Amajwi yayo yatunganyijwe na Laser Beat akazi yafashizwemo na Kenibi M, mu gihe amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda na Ottawa muri Canada yatunganyijwe na L B afatanyije na Pacifique Cyusa.
‘Igihe’ – Comfort People Ministries Papa Cyangwe ,Yvanny Mpano
Itsinda ry’abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Comfort People Ministries bahuje imbaraga n’umuraperi Papa cyangwe ndetse na Yvan Mpano bakorana indirimbo ihimbaza Imana bise ‘Igihe’.
Iyi ndirimbo ishishikariza abantu gukoresha neza igihe, amajwi yayo yatunganyijwe na Laser Beats afatanyije na Josh amashusho yayo akorwa na Sinta Filims.
‘No Wasi’ – Admin Pro na Papa Cyangwe & P Fla
Admin Pro uri mu batunganya indirimbo mu Rwanda, muri iki cyumweru yahurije hamwe P Fla na Papa Cyangwe mu ndirimbo igaruka ku guhumuriza abantu bababaye cyangwa babayeho nabi.
Ni indirimbo ya kabiri kuri Admin Pro yakorewe muri ABC Recordz asanzwe akoreramo, amashusho yayo yakozwe na Ruru Rae.
‘Feel’ – Malizuku
Uwizeyimana Hamissi ukoresha amazina y’ubuhanzi ya ‘Malizuku’, iki cyumweru kirangiye ashyize hanze indirimbo yise ‘Feel’.
Iyi ndirimbo igaruka ku musore witesheje amahirwe yo gukundana n’umukobwa agatangira kwicuza nyuma yo guhura n’abandi bamubabariza umutima gusa.
Iyi ndirimbo yanditswe na Pasco Seba afatanyije na Malizuku, amajwi yayo yatunganyirijwe muri Zukuu Music akorwa na Michael_OnThiz , amashusho yayo yakozwe na Steve The Director afatanyije n’abarimo Dir Banks na Ruru Rae.
‘Yambi’ – Angelica
Nyuma y’amezi 12 umuhanzikazi Angelica adakora indirimbo nshya muri iki cyumweru yagarukanye iyo yise ‘Yambi’.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Fazzo B Pro, amashusho yayo akorwa na Filos Pro.
‘Tunakushukuru Mama Mariya’ – Eastern Singers
Itsinda Eastern Singers ryo muri Kiliziya Gatolika ryamurikiye abakunzi baryo indirimbo iri mu njyana ya Reggae bise ‘Tunakushukuru mama mariya’.
Iyi ndirimbo yakorewe muri Universal Record, amashusho yayo akorwa na Aimé Pride afatanyije na Marcel Proust, mu gihe amajwi yakozwe na Emmy Pro.


Ibitekerezo 0