00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yahawe igihembo mu iserukiramuco ribera muri Burkina Faso

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 February 2019 saa 12:08
Yasuwe :

Maniraruta Martin wamamaye mu muziki nka Mani Martin, yahawe igihembo cyo kwambara neza mu iserukiramuco riri kubera muri Burkina Faso rizwi nka FESPACO, u Rwanda ruhabwa igihembo cyihariye nk’umushyitsi w’icyubahiro watumiwe.

Iri serukiramuco rizwi nka Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO), ryatangiye ku wa 23 Gashyantare 2019.

U Rwanda rwatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro muri iri serukiramuco nyafurika rikomeye rya sinema, ruhagarariwe n’itsinda rinini ririmo abahanzi b’indirimbo, abanditsi, abakina filime n’abayobozi mu nzego za Leta.

Mu bahagarariye u Rwanda harimo Mani Martin, Masamba Intore, Nirere Shanel, Mariya Yohana, Muyango, abaserukiye ishuri ry’umuziki ku Nyundo, Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, Dr Vuningoma James, Joël Karekezi, Kantarama Gahigiri, Dusabejambo Clementine n’abandi.

Mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru cyahuje ibyamamare bitandukanye, u Rwanda rwahawe igihembo cy’uko rwitabiriye mu buryo bwihariye ndetse na Mani Martin ahembwa nk’uwari wambaye neza.

Muri uwo mugoroba Nirere Shanel ari mu bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo, ndetse na filime ya Joël Karekezi yise ‘The Mercy of the Jungle’ yerekanwe.
Iri serukiramuco ryahuriranye n’imyaka 50 rimaze ribayeho. Iry’uyu mwaka ryatangiye ku wa 23 Gashyantare, rizasozwa ku wa 02 Werurwe 2019 ni ku nshuro ya 26 ririmo kuba.

Muri iri serukiramuco herekanwa filime zitandukanye, hakaba ibiganiro ku cyateza imbere sinema nyafurika, hakanatangwa ibihembo bitandukanye.

Mercy Of The Jungle yakozwe na Karekezi iri guhatana n’izindi 20 mu cyiciro cya filime ndende, Icyasha ya Dusabejambo Marie Clementine iri guhatana n’izindi 28 mu cyiciro cya filime ngufi, mu gihe Inanga ya Jean Claude Uwiringiyimana ihatanye n’izindi 14 mu cyiciro cya filime mbarankuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, Dr Vuningoma James niwe wakiriye igihembo u Rwanda rwahawe muri iri serukiramuco
Abantu bari bizihiwe n'umuziki
Filime ya Joel Karekezi yise 'Mercy of the Jungle' yerekanwe
Mani Martin yahawe igihembo cyo kwambara neza mu mugoroba wahuje ibyamamare
Nirere Shanel yaririmbye muri iri serukiramuco rya FESPACO
U Rwanda ruhagarariwe n'itsinda rinini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages