Iri serukiramuco rizwi nka Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO), ryatangiye ku wa 23 Gashyantare 2019.
U Rwanda rwatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro muri iri serukiramuco nyafurika rikomeye rya sinema, ruhagarariwe n’itsinda rinini ririmo abahanzi b’indirimbo, abanditsi, abakina filime n’abayobozi mu nzego za Leta.
Mu bahagarariye u Rwanda harimo Mani Martin, Masamba Intore, Nirere Shanel, Mariya Yohana, Muyango, abaserukiye ishuri ry’umuziki ku Nyundo, Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, Dr Vuningoma James, Joël Karekezi, Kantarama Gahigiri, Dusabejambo Clementine n’abandi.
Mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru cyahuje ibyamamare bitandukanye, u Rwanda rwahawe igihembo cy’uko rwitabiriye mu buryo bwihariye ndetse na Mani Martin ahembwa nk’uwari wambaye neza.
Muri uwo mugoroba Nirere Shanel ari mu bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo, ndetse na filime ya Joël Karekezi yise ‘The Mercy of the Jungle’ yerekanwe.
Iri serukiramuco ryahuriranye n’imyaka 50 rimaze ribayeho. Iry’uyu mwaka ryatangiye ku wa 23 Gashyantare, rizasozwa ku wa 02 Werurwe 2019 ni ku nshuro ya 26 ririmo kuba.
Muri iri serukiramuco herekanwa filime zitandukanye, hakaba ibiganiro ku cyateza imbere sinema nyafurika, hakanatangwa ibihembo bitandukanye.
Mercy Of The Jungle yakozwe na Karekezi iri guhatana n’izindi 20 mu cyiciro cya filime ndende, Icyasha ya Dusabejambo Marie Clementine iri guhatana n’izindi 28 mu cyiciro cya filime ngufi, mu gihe Inanga ya Jean Claude Uwiringiyimana ihatanye n’izindi 14 mu cyiciro cya filime mbarankuru.


















TANGA IGITEKEREZO