Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Mastola mu gihe amashusho yafashwe akayanatunganywa na Bobo Chris Raheem.
Mu butumwa burimo Mani Martin yerekana ko ntacyamurutira umugabane wa Afurika avukaho kandi ko arota kuzawubamo ubuziraherezo.
Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Mani Martin yavuze ko yayikoreye Abanyafurika baburiye ubuzima mu nyanja aho barohamye bagerageza kujya mu Burayi aho baba biteze ubuzima bwiza.
Ati “Turibuka inzirakarengane twabuze kandi dukomeje kuburira mu nyanja bagerageza kunyura mu nzira zigoye bava mu bihugu byabo bya Afurika bajya ku yindi migabane. Bamwe bahunga intambara, impamvu za politiki, amoko, amadini n’ibibazo by’ubukungu, abandi bashaka kuba mu buzima bwiza bwo ku yindi migabane.”
Mani Martin yavuze ko abanyafurika bakwiye kureka imyumvire y’uko kubaho neza ari ukubaho nk’abo mu yindi migabane no kuvuga indimi zabo ahubwo bahaterwa ishema no kubaho uko bari.
Yongeyeho ko igihe nyacyo ari iki kugira ngo abanyafurika bavuge inkuru nyazo zabo, aho kuzivugirwa n’abandi batabarusha kumenya uko babayeho.
Iyi ni imwe mu ndirimbo iri kuri alubumu yashyize hanze mu mwaka ushize yise “Afro” iriho indirimbo ziganjemo izirata umuco w’abanyafurika.
Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko byibuze muri uyu mwaka wa 2019 abikukira bagera kuri 700 barohamye mu nyajya ya Méditerranée bashaka kujya i Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO