Mani Martin yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Amani", irimo bimwe mu bicurangisho gakondo nk’inanga n’ibindi. Mu majwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Mastola, mu mashusho itunganywa na Jean Luc.
Iyi ndirimbo, iri kuri Album "Intero y’Amahoro" aheruka gushyira hanze, ayisohoye mbere gato y’igitaramo amaze hafi umwaka ategura.
Iki gitaramo yise Mani Martin Live Concert 2013, Kuri Serena Hotel, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM), azakiririmbamo zimwe mu ndirimbo ze nshya zirimo n’iyi Amani ashyiriye hanze amashusho
Reba amashusho y’indirimbo Amani:
Urebye amashusho yayo, ubonamo umwihariko w’ibyiza bitatse u Rwanda. Hanagaragaramo kandi uburanga nyafurika cyane cyane mu duce duturiwe n’ibirunga. Anerekana imwe mu mico y’abaturage bo muri aka Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Ibi binahuza n’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, aho asaba ko Afurika yahosha intambara igaharanira amahoro.
Tubamenyeshe ko tariki ya 30 Kanama, Mani Martin ari kumwe na Band ye yitwa Kesho Band, azitabira iserukiramuco ryitwa AMANI rizabera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Kanda HANO usure urubuga rwa Mani Martin rwitwa www.manimartin.com



















TANGA IGITEKEREZO