Ni mu gitaramo cyabereye muri Tic Tac Boutique Hotel Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Cyitabiriwe n’ibyamamare birimo Muyoboke Alexis, Mighty Popo uyobora ishuri ry’umuziki ku Nyundo n’abandi. Habanje ku rubyiniro abahanzi barushyuhije babiri.
Uyu muhanzi yabanjirijwe n’abandi bakizamuka. Mani Martin yinjiriye ku ndirimbo yise “Urukumbuzi” yakunzwe yo guhimbaza Imana, akurizaho izindi ze zirimo iyitwa “Asante’’ iri kuri album ye nshya.
Yavuze ko agiye kuzenguruka ahantu henshi mu Rwanda yumvisha abakunda umuziki w’umwimerere uburyohe bwawo. Avuga ko agiye gukora ibidasanzwe. Ati “Nari maze igihe kini ntaramana n’abakunzi banjye ariko bagiye kumbona.”
Yavuye ku rubyiniro asigaho Symphony Band. Aho The Major uri mu bacuranzi b’imena cyangwa abaririmbye b’imena yasusurukije abantu mu ndirimbo bise “Respect”.
Mani Martin azwi nk’umuhanzi w’umunyabigwi uhuza Afro-fusion n’amajwi atuje ya soul, indirimbo ze zikagira uruhare mu kunga abantu, gukira ibikomere no kubaka amahoro.













Ibitekerezo 0