Amani Festival yabaye ku nshuro ya kane, risanzwe ribera mu Mujyi wa Goma. Kuri ubu u Rwanda rwaserukiwe n’umuhanzi Mani Martin uryatabiriye ku nshuro ya gatatu kuva ryashingwa.

Mu ijoro ryo kuwa 9 Gashyantare, uwitwa Norbert Paluku wari uzwi nka ‘Djo’ [yari mu nkingi za mwamba zateguraga Amani Festival] yarashwe n’umupolisi wo mu Mujyi wa Goma ajyanwa mu bitaro bya Heal Africa i Goma agezeyo ahita apfa.

Mani Martin yunamiye Djo anavuga ko yarashwe ubwo uyu muhanzi n’abacuranzi be bari ku rubyiniro bakora imyitozo ya nyuma. Yagize ati “Ruhukira mu mahoro muvandimwe Norbert Paluku a.k.a Djoo. Umugabo wabuze ubuzima kuwa Kane ushize yarasiwe aho iserukiramuco Amani ryabereye, yarasiwe imbere y’urubyiniro njye n’itsinda ryanjye twakoreragaho imyitozo ya nyuma […] Byari mu ijoro ryabanjirije igitaramo nakoze.”

Mani Martin yunamiye uyu mugabo wari ufite ubuhanga mu kubyina ndetse yabitozaga benshi mu Mujyi wa Goma. Yavuze ko amuzi nk’umuntu wakundaga guseka no guhorana akanyamuneza ku maso.

Ati “Ni umuntu wakundaga guseka, inseko ye ntizibagirana mu mitima yacu, urukundo rwe n’umuhate yagiraga mu guteza imbere Amani Festival ntibizabagirana. Twamagane ihohotera.”

Uyu mugabo yarashwe n'umupolisi wari wibye matola bashaka kuyimutesha agahita amisha amasasu
Uyu mugabo yarashwe n'umupolisi wari wibye matola bashaka kuyimutesha agahita amisha amasasu

Ikinyamakuru Le Monde gifite amakuru ahamya ko Djoo yarashwe n’umupolisi nyuma y’intonganya zavutse hagati ye n’umukorerabushake w’um-scout witwa Ezéchiel Bandu. Uyu mupolisi wa Congo ngo yari yasinze, bamufashe ashaka kwiba matola mu kugerageza kuyimwambura amisha amasasu afata Djoo na Ezéchiel, nyakwigendera yahise ajyanwa mu bitaro agwa mu maboko y’abaganga naho uyu musore we aracyavurwa ariko ararembye bikomeye.

Norbert Paluku w’imyaka 30 asize umugore n’abana babiri, imfura ye ifite imyaka itatu naho umuhererezi yari amaze amezi atandatu avutse.

Mani Martin yararirimbye nubwo mbere gato y'uko iserukiramuco ritangira hano hiciwe umuntu
Mani Martin yararirimbye nubwo mbere gato y'uko iserukiramuco ritangira hano hiciwe umuntu
Mani Martin atumiwe inshuro eshatu mu iserukiramuco Amani Festival
Mani Martin atumiwe inshuro eshatu mu iserukiramuco Amani Festival
Muri iri serukiramuco buri munsi bibukaga Djo wishwe arashwe
Muri iri serukiramuco buri munsi bibukaga Djo wishwe arashwe