00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marc Anthony wabaye umugabo wa Jennifer Lopez, yarongoye Miss Paraguay 2021

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 30 January 2023 saa 10:33
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Marc Anthony, wabaye umugabo wa gatatu wa Jennifer Lopez, yashatse umugore wa kane, Nadia Ferreira, arusha imyaka 31.

Marc Anthony w’imyaka 54 akoze ubukwe na Nadia Ferreira w’imyaka 23 nyuma y’amezi umunani amwambitse impeta ihamya urukundo rwabo.

Ubu bukwe bwabereye muri Perez Art Museum iri mu mujyi wa Miami, bwitabirwa n’abarimo David Beckham wari wambariye umugabo, mu gihe umugore we Victoria Beckham ari we wakoze ikanzu yambitswe umugeni.

Abandi bitabiriye ubu bukwe barimo umuhanzi Maluma, Romeo Santos, basezeranira imbere ya Meya wa Miami Francis X. Suarez wakiriye indahiro z’abageni basezerana mu mategeko.

Nadia Tamara Ferreira washakanye na Marc Anthony ni umunyamideli uvuka muri Paraguay, afite ikamba rya Miss Paraguay 2021. Yabaye igisonga cya mbere cya Miss Universe 2021.

Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck bari batembereye mu mujyi wa Los Angeles ntibigeze bitabira ubu bukwe.

Abana babiri b’impanga Lopez yabyaranye na Marc Anthony na bo ntibigeze bitabira ubu bukwe.

Mu bagore bashakanye na Marc Anthony, Jennifer Lopez ni we bamaranye igihe kirekire kigera ku myaka 10 (2004-2014), Dayanna Torres bamaranye imyaka ine (2000 - 2004) na Shannon De Lima bamaranye imyaka itatu (2014-2017).

Nadia Tamara Ferreira washakanye na Marc Anthony ni umunyamideli uvuka muri Paraguay
Nadia Tamara Ferreira abaye umugore wa kane wa Marc Anthony
Nadia Tamara Ferreira afite ikamba rya Miss Paraguay 2021 ndetse yabaye igisonga cya mbere cya Miss Universe 2021
Marc Anthony yakoze ubukwe na Nadia Ferreira arusha imyaka 31
Marc Anthony arwubatse na Nadia Ferreira nyuma y'amezi umunani amwambitse impeta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages