Marc Anthony w’imyaka 54 akoze ubukwe na Nadia Ferreira w’imyaka 23 nyuma y’amezi umunani amwambitse impeta ihamya urukundo rwabo.
Ubu bukwe bwabereye muri Perez Art Museum iri mu mujyi wa Miami, bwitabirwa n’abarimo David Beckham wari wambariye umugabo, mu gihe umugore we Victoria Beckham ari we wakoze ikanzu yambitswe umugeni.
Abandi bitabiriye ubu bukwe barimo umuhanzi Maluma, Romeo Santos, basezeranira imbere ya Meya wa Miami Francis X. Suarez wakiriye indahiro z’abageni basezerana mu mategeko.
Nadia Tamara Ferreira washakanye na Marc Anthony ni umunyamideli uvuka muri Paraguay, afite ikamba rya Miss Paraguay 2021. Yabaye igisonga cya mbere cya Miss Universe 2021.
Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck bari batembereye mu mujyi wa Los Angeles ntibigeze bitabira ubu bukwe.
Abana babiri b’impanga Lopez yabyaranye na Marc Anthony na bo ntibigeze bitabira ubu bukwe.
Mu bagore bashakanye na Marc Anthony, Jennifer Lopez ni we bamaranye igihe kirekire kigera ku myaka 10 (2004-2014), Dayanna Torres bamaranye imyaka ine (2000 - 2004) na Shannon De Lima bamaranye imyaka itatu (2014-2017).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!