Mariah Carey wamamaye mu ndirimbo nka "All I Want For Christmas Is You" yatangiye gukorana na Bryan Tanaka mu 2006. Icyo gihe yari umubyinnyi we.
Page Six ivuga ko Bryan Tanaka na Mariah Carey batandukanye biturutse ku kudahuza ku ntego z’ubuzima bafite.
Bryan Tanaka yashakaga kugira umuryango n’abana mu gihe Mariah Carey w’imyaka 54 we bitari mu ntego ze, dore ko uyu muhanzikazi asanzwe afite abana babiri yabyaranye na Nick Cannon.
Aba bombi batangiye gukundana nyuma y’uko uyu muhanzikazi atandukanye n’umuherwe James Packer mu 2016. Mariah Carey nibwo yatangiye kwiyegereza Bryan Tanaka wari umubyinnyi we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!