00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mariah Carey yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka irindwi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 December 2023 saa 09:33
Yasuwe :

Umuririmbyi Mariah Carey w’imyaka 54 yatandukanye na Bryan Tanaka w’imyaka 40, wari umubyinnyi we ndetse akaba n’umukunzi we, bari bamaranye imyaka irindwi mu munyenga w’urukundo.

Mariah Carey wamamaye mu ndirimbo nka "All I Want For Christmas Is You" yatangiye gukorana na Bryan Tanaka mu 2006. Icyo gihe yari umubyinnyi we.

Page Six ivuga ko Bryan Tanaka na Mariah Carey batandukanye biturutse ku kudahuza ku ntego z’ubuzima bafite.

Bryan Tanaka yashakaga kugira umuryango n’abana mu gihe Mariah Carey w’imyaka 54 we bitari mu ntego ze, dore ko uyu muhanzikazi asanzwe afite abana babiri yabyaranye na Nick Cannon.

Aba bombi batangiye gukundana nyuma y’uko uyu muhanzikazi atandukanye n’umuherwe James Packer mu 2016. Mariah Carey nibwo yatangiye kwiyegereza Bryan Tanaka wari umubyinnyi we.

Bryan Tanaka yari asanzwe ari umubyinnyi wa Mariah Carey kuva mu 2006
Bryan Tanaka yifuza kubaka umuryango akagira abana, mu gihe Mariah Carey we bitari muri gahunda ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages