Ibi Marina yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yavugaga ku buryo yakiriye urugendo rwo guherekeza umuryango wa FPR Inkotanyi mu kwamamaza abakandida bawo mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Avuga ku buryo yakiriye kuba umwe mu bahanzi bari gukorana na FPR Inkotanyi mu kwiyamamaza, Marina yagize ati “Ni amahirwe utagira uko ubara, ibaze ko ari ubwa mbere ngiye gutora ariko noneho nkaba ndi kugira uruhare mu kwamamaza amahitamo yanjye.”
Marina ahamya ko ari iby’agaciro gakomeye kuba agiye gutora ku nshuro ye ya mbere kuko ari igikorwa afata nko kugira amahitamo ku hazaza h’Igihugu anaboneraho umwanya wo gukangurira abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange kuzitabira amatora ku bwinshi.
Uretse indirimbo nka ‘Intsinzi’ yasubiranyemo n’abarimo Yvan Muziki, The Ben na Mariya Yohana, Marina yanaririmbye mu ndirimbo yitwa ‘Igikumwe’ yahuriyemo n’abarimo Tom Close, Intore Massamba,Uncle Austin, The Nature,Fireman na Khalfan.
Izi ndirimbo zagiye hanze zisanga uyu mukobwa aherutse gusohora iyo yise ‘Avec toi’ indirimbo ye nshya iri mu zigezweho muri iyi minsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!