Marina na Yvan Muziki bamaze igihe bavugwa mu nkuru z’urukundo ariko bo bakirinda kuzihamya cyangwa kuzihakana ariko kuri ubu bari kuzengurukana mu Ntara zitandukanye aho isiganwa rya Tour du Rwanda riri kunyura.
Muri iri rushanwa, Marina yahawe akazi ko kwamamaza imifariso n’ibindi bikoresho bikorwa na Rwandafoam.
Amakuru IGIHE ifite ni uko ikiraka cyo muri Tour du Rwanda ari icyo Marina yishakiye bityo ari nayo mpamvu nta muntu wo muri The Mane Music wigeze amuherekeza.
Kumureka agashaka akazi ku giti cye ndetse no kumuha urubuga akigenga biri mu byo yumvikanye n’ubuyobozi bwa The Mane Music.
Amakuru avuga ko Bad Rama yamaze kumvikana na Marina ko azakomeza kumufasha ibyo ashoboye nk’umuvandimwe bikava mu nshingano zo kumufasha mu buryo bw’ubucuruzi.
Nubwo uyu muhanzikazi ataravuga ku bibazo biri hagati ye na The Mane Music, kimwe mu bigaragaza ko bashobora kuba batabanye neza ni uko nta ndirimbo aheruka gushyira hanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!