00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marina yasubije abavuga ko yasubijwe inyuma n’umubano afitanye na Yvan Muziki

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 January 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Marina Deborah yamaganiye kure abamaze iminsi bavuga ko umuziki we wasubiye inyuma cyane nyuma yo gucudika n’umuhanzi Yvan Muziki batangiye kugirana umubano wihariye kuva mu 2020.

Marina avuga ko Yvan Muziki nk’inshuti ye atari kumusubiza inyuma ndetse ari umwe mu bantu bamufashije cyane mu bikorwa bitandukanye yakoze nyuma yo gutandukana na The Mane Music.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Amahumbezi gitambuka kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa Gatatu.

Uyu muhanzikazi yemeza na we ko mu myaka ibiri ishize atari ku muvuduko mwiza abafana be bamwifuzaho.

Marina avuga ko nta muntu n’umwe wamusubije inyuma ahubwo byatewe n’ibihe yari ari kunyuramo nyuma gutandukana n’abamufashaga mu muziki agatangira kwirwanaho ari wenyine.

Umuvuduko muke yari ariho ni ho bamwe bahereye bavuga ko umubano we na Yvan Muziki ari kimwe mu bintu byaba byaramusubije inyuma.

Yagize ati “Oya ntabwo ari we wandindije , ndabyumva abantu benshi babivuga. Ariya ni amagambo y’abantu ariko nkanjye nyiri ubwite icyo nababwira, uriya musore ni inshuti yanjye ntabwo ntekereza ko umuntu yaba ari inshuti yawe agukunda ngo yifuze ko ibintu byawe byapfa, siko byagenze.”

“Sinzi ahantu byavuye. Ntekereza ko byavuye ku kuba abantu barabonaga ntakora cyane, bagahora bavuga ngo turakundana kuko batubonana kenshi. Ntabwo dukundana.”

Marina avuga ko abavuga ibi ari ukwambika icyasha umuhanzi mugenzi we bamushinja ibinyoma kandi ari umwe mu nshuti ze zamubaye hafi cyane mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Yaramfashije[…] ni umwe mu nshuti zanjye zamfashije cyane muri buri kimwe cyose ashoboye, niko kuri.”

“Ahubwo birababaje kubona hari abavuga ngo Yvan Muziki hari ibyo yambujije. Ntabwo yatuma mbura umwanya w’umuziki, ni ukumwambika icyasha kandi nanjye batansize.”

Marina avuga ko kugeza ubu nta mukunzi afite ndetse yizera ko igihe kizagera akamubona.

Kuva Marina yatangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Yvan Muziki, amakuru yavugwaga ni uko uyu muhanzikazi yatangiye kurebana ay’ingwe n’ubuyobozi bwa The Mane Music.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete ifasha abahanzi bwashinjaga Marina kujya mu rukundo rukamutwara umwanya yari asanzwe agenera akazi ke.

Uyu muhanzikazi uri gukorana na Alex Muyoboke nk’umujyanama we yashishuye ko uyu mwaka wa 2024 uzamusiga amuritse album ye ya mbere.

Umwaka ushize Marina yawukozemo indirimbo ebyiri ziyongera kuri eshatu yahuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo Yvan Muziki, Li John na Afrique.

Umva "Ndokose" indirimbo nshya Marina yakoranye na Ykee Benda

— 

Umubano wa Marina na Yvan Maziki watangiye mu ntangiro ya 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages