Ni ibitaramo byateguwe na East African Promoters, bihuriramo abahanzi Nyarwanda bafite amazina akomeye, bica kuri Televiziyo Rwanda buri wa Gatandatu guhera saa Yine na mirongo ine n’itanu z’umugoroba. Ni mu ntego yo gususurutsa abantu muri ibi bihe ibitaramo rusange bitemewe, kubera icyorezo cya Coronavirus.
Mbere y’uko Marina atangira igitaramo, yabanje kuganira ku buzima bwe bwite ndetse no ku muziki we, aho yashishuye ko iyo ataza kuba afite The Mane Label ngo imureberere inyungu, atari kuba ari Marina abantu babona ubu.
Uyu muhanzikazi uvuka mu Karere ka Rwamagana, muri iki gitaramo yatuye abantu bose bavuye mu byaro bitandukanye indirimbo ye yise "Madede", avuga ko ariyo akunda kurusha izindi kuko imwibutsa ubuzima bwo mu cyaro.
Ati “Iyi ndirimbo Madede ni imwe mu ndirimbo zanjye nkunda cyane kubera ko inyibutsa ibihe bya kera tukiba mu cyaro, dukubura ku irembo, mbese urukundo rwo mu cyaro. Iyi ndirimbo nyituye abantu bose bavuye mu cyaro kandi bahakumbuye.”
Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakuzwe n’abatari bake zirimo "Kora", "Logout", "Madede", "Marina" na "Like that", agenda azivanga n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi nka "Ikanisa" yakoranye n’abahanzi bo muri The Mane, "Do Me" yakoranye na Queen Cha na "Mbwira" yakoranye na Kidum.
Yafashijwe na Symphony band, itsinda rimaze kumenyekana mu gucurangira ndetse no kuririmbira abahanzi mu bitaramo.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu utaha, ku wa 21 Ugushyingo 2020, umuhanzi Peace Jolis ari we uzasusurutsa abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya “My Talent Live Concert”.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!