Ibi Marina yabitangarije mu Kiganiro Amahumbezi cya Radio Rwanda, aha akaba yahamije ko umwe mu mihigo afite ari uko umwaka wa 2024 uzamusiga amuritse album ye ya mbere.
Marina yavuze ko muri uyu mwaka agiye gusohora indirimbo nyinshi mu rwego rwo kwiyunga n’abakunzi be bari bamaze igihe bamushinja ibikorwa bike mu muziki.
Uretse gusohora indirimbo nyinshi, Marina yahishuye ko yihaye intego y’uko uyu mwaka azamurika album ye ya mbere nubwo atari yamenya izina ryayo.
Muri iki kiganiro, Marina yongeye gushimangira ko ari gukorana na Muyoboke Alex nk’umujyanama we mu bikorwa by’umuziki.
Kuva iyi mikoranire yatangira Marina yahise yerekeza i Kampala gufata amashusho y’indirimbo ye yari yarakoranye na Ykee Benda.
Uretse iyi ndirimbo, Marina afite indirimbo nyinshi yakoze ariko yari yarabuze uko azishyira hanze kuko yari atarabona uwajya amufasha mu bikorwa bye, kuri ubu zose akaba yaramaze kuzishyira mu biganza bya Muyoboke bagiye gukorana.
Marina winjiye mu muziki mu 2017 abifashijwemo na Uncle Austin, yaje kwinjira muri The Mane Music mu 2018, ari naho yarushijeho kwandikira izina, icyakora baza gutandukana nyuma y’igihe gito batangiye imikoranire.






Ibitekerezo 0