00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marina yavuze akarengane yakorewe i Musanze anibasira Knowless (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 March 2019 saa 03:59
Yasuwe :

Ibya Marina bikomeje kuba nka filime y’uruhererekane! Kuwa Gatandatu yangiwe kuririmba mu gitaramo cya Tour du Rwanda cyabereye i Kigali, kubera imyitwarire bivugwa ko idahwitse yagaragaje mu cyari cyabanje yakoreye i Musanze; nacyo yakuwe ku rubyiniro amaze kuririmba indirimbo eshatu mu munani yagombaga kuririmba.

Uwavuga ko Marina ari kwitwara neza mu muziki muri iki gihe ntabwo byaba ari ukumukuririza cyangwa se kumugira uwo atari kuko ni umukobwa w’impano ihambaye, kandi ukora ibishoboka byose ku rubyiniro ngo ashimishe abakunzi be, iyo bigeze aha ho avuga ko ‘niyo byaba ngombwa ko ashinga umutwe yabikora, ariko agashimisha abakunzi be.’

Nubwo ari umunyempano ihambaye, afatwa nk’umukobwa udashobotse ndetse bamwe bakavuga ko natisubiraho azatakarizwa icyizere burundu ntiyongere kugira amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bitandukanye.

Ariko, we siko abibona ahubwo avuga ko ari kata ziri mu muziki ndetse zinatuma bamwe mu banyamakuru bamwandikaho inkuru zijyanye no gushaka kwabo, gutandukanye n’ukuri.

Kuva agitangira kumenyekana yatangiye kuvugwa, hari ubwo bafashe indirimbo ya Charly na Nina bashyiramo amagambo ateye isoni bavuga ko ariwe wayaririmbye, hari n’ubwo yatangaje ko aretse gukora amashusho y’indirimbo bati ‘aratwite’, ndetse hari n’ubwo yaririmbye yibasira Charly na Nina abita Shyari na Nyina, bivugisha benshi.

Igiherutse kuba karahabutaka, ni uburyo mu cyumweru gishize yakuwe ku rubyiniro i Musanze kubera ibyo bamwe bita ‘gukaraga ikibuno no gukurura abagabo mu buryo budasanzwe mu miririmbire n’imibyinire ye’.

Icyo gihe nyuma y’igitaramo, IGIHE yamenye amakuru ko Marina yakuwe ku rubyiniro kubera ko ‘yarukozeho ibiteye isoni hari abayobozi n’abana bato.’

Mu kiganiro Marina yagiranye na IGIHE yavuze birambuye uko byagenze, ndetse anatunga agatoki Kina Music, avuga ko yamurenganyije ku buryo ashobora no kujya mu nkiko.

Marina yararenganyijwe

Igitaramo Marina yari kuririmbamo nyuma ya Tour du Rwanda, i Musanze, cyari gifitwe mu nshingano na Kina Music ya Clement Ishimwe usanzwe atunganya indirimbo.

Marina avuga ko yagiye ku rubyiniro ari uwa gatatu, kubera ko benshi bahuriyemo nawe bari ibyamamare, gusa aza gukurwa ku rubyiniro arangije kuririmba indirimbo eshatu mu munani yagombaga kuririmba.

Ngo Marina yabonye ko ibintu biteye ubwoba mbere yo kumuhamagara ngo ajye ku rubyiniro, bagahita bivugira Social Mula.

Ati “Ubundi ukuntu ibintu biteye ubwoba, bagiye kumpamagara bashyizemo indirimbo yanjye, mbere yaho aba-MC bari ku rubyiniro bahita bavuga ko umuhanzi ugiye kuza kuririmba ari Social Mula ntibavuga Marina, kandi bazamuye indirimbo yanjye. Ndavuga nti oya ntabwo najya ku rubyiniro abantu bari gutekereza ko hajyaho umuhanzi wabo.”

Igihe cya Marina kigeze cyo kujya ku rubyiniro yashimishije abantu benshi, ariko amaze kuririmba indirimbo eshatu aba-Mc barazamuka baramubwira ngo igihe cye cyarangiye kandi yari kuririmba indirimbo umunani.

Ati “Baraje barambwira ngo umwanya wanjye warangiye, mbabajije impamvu bati ni itegeko rivuye muri Kina Music, rivuga ko ngomba kumanuka nkajya hasi.”

Avuga ko igitangaje atari uko umwanya wari washize kuko hari umuhanzi wabuze indirimbo aririmba, agafata imwe mu zo afite ayiririmba muri ‘playback’ arongera ayiririmba no muri Live.

Ati “Ikintu cyambabaje ni uko ikintu cyose kimbayeho bavuga ko ari njye uri mu makosa, amashyamba bumva mu ruganda rwa muzika arimo. None se ni gute umuntu yaba ari kuririmba ukamukura ku rubyiniro zitarangiye? Ngo ndimo kubyina cyane”.

“Njye nzi neza ko umuhanzi nyawe ari ubyina, ntabwo abahanzi bose bazamera nka Knowless ujya ku rubyiniro akaririmbisha abantu ngo ‘Twese hamwe’ njye ntabwo ariko meze niba nshoboye kubyina no kuririmba ngomba kubikora.”

Marina yavuze ko amakuru yumvishe y’uko yabyinnye cyane azunguza ikibuno anavuga ibiteye isoni atariyo ndetse no kuba muri stade hari harimo abana, bitaba urwitwazo kuko nta mwana wo kuba akiri mu gasozi saa yine z’ijoro.

Akomeza avuga ko hari abafana bari baje hariya kubera uyu muhanzikazi ariko bagatungurwa no kubona akuwe ku rubyiniro bakinyotewe.

Marina abaza Kina Music impamvu yamwishyuye amafaranga y’igitaramo cy’i Musanze yakuwe ku rubyiniro atararirimbye indirimbo yari agenewe ndetse n’icyi Kigali, akavuga ko nabo ubwabo hari amakosa bishinja, badashobora kubonera ibisobanuro.

Hari abantu bazi ko Marina yakuwe ku rubyiniro amaguru adakora hasi, ngo yakoze ibiteye isoni ariko uyu muhanzikazi we ntabyemera na gato kuko nta kidasanzwe yakoze.

Akavuga ko akenshi ibyo abantu bumva mu itangazamakuru cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga biba bihabanye n’ukuri, nubwo ngo atari miseke igoroye ariko si uwo gucibwaho iteka.

Nta mategeko agenga igitaramo yari yahawe

Marina asobanura ko mbere yo kujya muri iki gitaramo nta mategeko bari bashyiriweho ku buryo abari bagiteguye bavuga ko hari na rimwe yishe mu yo bari bamubwiye.

Ati “ Ndambiwe ibyo abanyarwanda bamvugaho baba bantuka ngo nta kinyabupfura, naje nabi […] ntabwo ari ko biri ahubwo ntandukanye n’abandi. Nta tegeko nari rimwe batubwiye, muzaza muri stade muririmbe. Iyo bambwira amategeko nari kuyakurikiza ariko sibyo bari batubwiye bari bavuze ngo ugomba kuza ugashimisha abantu njyewe rero ni kuriya mbikora, hari n’abari bakuye ababyinnyi i Kigali byerekana ko hari hakenewe kubyina.”

Marina asaba abateguye igitaramo gusobanurira abanyarwanda uko ibintu byagenze.

Marina ashobora kwitabaza inkiko

Uyu muhanzikazi ngo ashobora kujya mu nkiko kurega Kina Music kubera ko ibintu byamubayeho ari akarengane ko ku rwego rwo hejuru.

Ati “Bagomba gusobanura impamvu bakomeje kunyamamaza ko nzaba ndi mu gitaramo cyo muri Car Free Zone, kandi bazi ko bahamagaye Manager [ureberera inyungu] wanjye bamubwira ko ntazaririmba. Kubera uburyo byagenze n’urukiko rushobora kuzazamo ninkomeza kubitekerezaho kuko ni akarengane.”

Marina avuga ko abahanzi benshi bagiye bazima mu buryo butamenyekanye, utamenya icyo bazize na bo wasanga barahuye n’ibintu nk’ibyamubayeho.

Marina yabyinnye mu budasanzwe bituma Kina Music yari yateguye igitaramo itegeka ko akurwa ku rubyiniro
Uyu muhanzi avuga ko ibyamubayeho ari akarengane
Marina yakuwe ku rubyiniro i Musanze amaze kuririmba indirimbo eshatu
Marina yavuze ko adashobora kuririmbisha abafana nka Knowless

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages