Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2017 nibwo uyu muhanzi n’itsinda ririmo abamutumiye kuririmba i Kigali basuye Urwibutso rukuru rwa Jenoside mu Mujyi wa Kigali.
Bakigera kuri uru rwibutso basobanuriwe amateka y’u Rwanda mbere y’umwaduko w’Abakoloni n’uko politiki ya mpatse ibihugu yaciyemo ibice Abanyarwanda kugeza ubwo Abahutu bakanguriwe kwica Abatutsi maze abasaga miliyoni bahasiga ubuzima.
Patient Bizimana yavuze ko yahisemo kubanza kwereka Marion Shako amateka abitse mu rwibutso rwa Gisozi kugira ngo abanze amenye neza ibihe u Rwanda rwanyuzemo mbere y’uko aririmbira abakunda ibihangano bye bazaza mu gitaramo yatumiwemo kizaba ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.
Yagize ati “Ni ibintu natekerejeho mbere, nifuje ko yaririmba yabanje kumenya neza ibyo igihugu cyacu cyanyuzemo kugira ngo bimufashe anamenye uko azatanga ubutumwa bwe mu gitaramo tuzahuriramo. Ni byiza cyane kwereka abanyamahanga basura igihugu bakamenya neza ibihe bigoye twanyuzemo kugeza ubwo bibyaye Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yongeyeho ko ‘ibyo Marion Shako yaboneye ku rwibutso rwa Gisozi bizamufasha kumenya neza uko abwira ab’iwabo amateka y’u Rwanda’. Ati “Ni uburyo bwiza bwo kwereka amahanga ukuri kw’ibyabaye mu gihugu, aya mateka akwiye kubera isomo buri muntu wese kugira ngo bitazagira ahandi biba.”
Marion Shako na we yashimangiye ko amateka u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akwiye kubera isomo abaturage bagenzi be muri Kenya ari naho akorera umurimo w’Imana ndetse ngo azakomeza kubivuga nasubira iwabo.
Shako yageze mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 14 Mata 2017, mbere ye habanje kuza Apollinaire Habonimana wageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuwa 13 Mata.

Aba bahanzi bombi barakomeye mu muziki uhimbaza Imana muri Afurika y’Uburasirazuba, batumiwe mu gitaramo ngarukamwaka Patient Bizimana asanzwe ategura cyitwa ‘Easter Celebration’. Kuri iyi nshuro ya gatatu kizabera muri Radisson Blu Hotel ku itariki ya 16 Mata 2017.
Amatike y’iki gitaramo yatangiye gucuruzwa kuri Blu Hotel no kuri MTN ishami rya UTC. Patient Bizimana yavuze ko ku munsi w’igitaramo amatike azacuruzwa mu buryo butandukanye haba kwishyura amafaranga cash cyangwa kuri Mobile Money ndetse n’abafite VISA Card bazayahabwa byoroshye.
Patient Bizimana yaherukaga gukora iki gitaramo mu mwaka ushize wa 2016, icyo gihe yari yatumiye umuhanzi w’umuvugabutumwa uri mu bakomeye muri Afurika Solly Mahlangu wahuruje abatari bake kuko icyo gihe haje abantu basaga gato ibihumbi bitatu na magana atanu.














Amafoto: Moses Niyonzima




Ibitekerezo 0