00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mariya Yohana agiye gukorerwa igitaramo cyo kumuha icyubahiro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 September 2026 saa 03:44
Yasuwe :

Hateguwe igitaramo cyo guha icyubahiro umuhanzi Mariya Yohana, umaze imyaka irenga 40 mu muziki. Yinjiyemo mu 1985, atangira gukora indirimbo zari zigamije gukundisha abantu Igihugu.

Iki gitaramo kizabera ahitwa Glimpse Hotel ku wa 24 Ukwakira 2026, kikazitabirwa n’abafite ubutumire gusa. Biteganyijwe ko kizakira abantu bari hagati ya 300 na 350.

Iby’iki gitaramo IGIHE yabihamirijwe na Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, umuyobozi wa Country Records isanzwe ikorana na Mariya Yohana. Iyi sosiyete iri gutegura iki gikorwa ifatanyije n’umuryango we ndetse n’inshuti ze.

Ati “Dushaka ko abakunda uyu mubyeyi bose twazahurira muri iki gitaramo, tukamwereka urukundo, tukamubwira ko ibyiza akora tubizi, tukamuririmbira, tukamuha impano, tugasabana. Abato bakamubaza ibanga yakoresheje kugira ngo abe umuhanzi ugikunzwe kugeza ubu.”

Noopja yavuze ko ibisobanuro birambuye ku buryo abantu bazabona ubutumire bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda. Uretse ubuhanzi, ashimirwa uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amazina ye bwite ni Mukankuranga Marie Jeanne, ariko yamamaye nka Mariya Yohana.

Mariya Yohana agiye gukorerwa igitaramo cyo kumuha icyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages