00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mariya Yohana aramurika Album ye ku munsi wo kwibohora

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 4 July 2013 saa 01:30
Yasuwe :

Kuri iyi tariki ya 4 Nyakanga, umunsi u Rwanda rwizihiza isabukuru y’Ukwibohora, umuhanzi Mariya Yohani, w’imyaka 70, wamamaye cyane kubera indirimbo ye yise “Intsinzi” yahisemo kumurika Album ye ya mbere yise “Intego ni Imwe”.
Iyi Album yatunganyijwe na Producer Clement Ishimwe wo muri Kina Music, igizwe n’indirimbo 13, iramurikirwa muri Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Aganira na The New Times, Mariya Yohani yavuze ko iki gitaramo cye kiza kuba ari umwimerere w’umuziki (…)

Kuri iyi tariki ya 4 Nyakanga, umunsi u Rwanda rwizihiza isabukuru y’Ukwibohora, umuhanzi Mariya Yohani, w’imyaka 70, wamamaye cyane kubera indirimbo ye yise “Intsinzi” yahisemo kumurika Album ye ya mbere yise “Intego ni Imwe”.

Iyi Album yatunganyijwe na Producer Clement Ishimwe wo muri Kina Music, igizwe n’indirimbo 13, iramurikirwa muri Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Aganira na The New Times, Mariya Yohani yavuze ko iki gitaramo cye kiza kuba ari umwimerere w’umuziki nyarwanda wa LIVE.

Yagize ati “Nifuzaga gutumira Abanyarwanda bose n’abakunzi b’umuziki ngo baze twizihize isabukuru y’ukwibohora kw’igihugu ku nshuro ya 19. Ndabizeza kubaha umuziki mwiza wa LIVE, ntimubure.”

Biteganijwe ko iki gitaramo kigaragaramo itorero Indahemuka ribyina Kinyarwanda n’abandi bahanzi barimo Mani Martin, Jules Sentore, Patrick Nyamitari n’abandi.

Mariya Yohani, wanamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kwibuka, yavukiye mu Karere ka Ngoma, ahahoze hitwa Kibungo. Yatangiye ubuhanzi ubwo yigishaga mu nkambi muri Uganda.

Yakunze guhimba nyinshi mu ndirimbo zishishikariza urubyiruko kuzirikana igihugu cy’u Rwanda rukomokamo.

Mu 1990 nibwo yatangiye kwamamara mu ndirimbo nka “Inkotanyi z’Amarere” na “Intsinzi” zaje gukundwa cyane.

Mu 2007 yambitswe umudari w’ishimwe na Perezida wa Repuburika, nk’umwe mu babyeyi bagize uruhare mu kwibohora kw’u Rwanda.

Kugeza n’ubu aracyigisha abana bato ibijyanye n’umuco, kuririmba, kubyina, guhimba no gukina amakinamico.

Uhereye i bumoso ni Kitoko, Tonzi, Kizito, Mibirizi na Mariya Yohana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages