Iki gitaramo cyiswe ‘Uri mwiza Mama’ cyahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori wizihizwa ku itariki 8 Werurwe buri mwaka.
Audia Intore ukora umuziki wubakiye kuri gakondo nyarwanda aganira na IGIHE yavuze ko iki gitaramo muri rusange kigamije kwishimira iterambere ry’umwari n’umutegarugori no gushimira ababyeyi.
Ati “Ikintu nshaka ni ugushimira ababyeyi muri rusange barereye u Rwanda no kwishimira iterambere ry'mwari n’umutegarugori mu Rwanda n’ahandi.”
Iyi album ya mbere ya Audia Intore ikubiyeho indirimbo 12, umunani muri zo ni zo zitarasohoka.
Iki gitaramo kizabera i Gikondo ahasanzwe habera Expo, abandi bahanzi bazasusurutsa abazacyitabira barimo Cyusa Ibrahim n’Indashyikirwa (Gakondo Iganze).
Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya isanzwe ni 5000 Frw, 10000 Frw na 25000 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 15.0000 Frw ku meza y’abantu batandatu.
‘Umutoni’ imwe mu ndirimbo za Audia Intore ugiye kumurika Album











Ibitekerezo 0