Iki gitaramo cyamaze amasaha arenga atatu, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025. Cyabereye mu Intare Arena i Rusororo, mu Mujyi wa Kigali.
Abahanzi bari bateganyijwe kuririmba muri iki gitaramo barimo Butera Knowless, Bruce Melodie na Tom Close ntibabonetse.
Uretse abahanzi batabonetse, abandi barimo Aline Gahongayire, Juno Kizigenza ndetse na Christopher batunguranye mu iki gitaramo nubwo batari mu mubare w’abateganyijwe kuririmba.
Aba baje biyongera kuri Tonzi wari uri ku rutonde rw’abari kuririmba, wabashije kugera muri iki gitaramo ndetse agashimisha benshi bari bitabiriye.
Mariya Yohana wari witezwe cyane wamurikaga album ariko anizihiza imyaka 40 amaze mu muziki, mu ndirimbo yaririmbye ziri kuri album ye nshya harimo iyo yise “Ibirindiro”, iyo yahimbiye Perezida Paul Kagame ndetse n’izindi.
Yaririmbye izo abantu basanzwe bazi kandi zirimo “Intsinzi” yamamaye cyane yahimbye mu myaka 33 ishize yanahagurukije benshi.
Bamwe mu bantu bazwi bari bitabiriye iki gitaramo harimo Tito Rutaremara, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Sadate Munyakazi, Alain Numa, Mighty Popo usanzwe ayobora Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, Ingabire Egidie Bibio wa RBA n’abandi batandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo iki gitaramo cyasozwaga, Mariya Yohana yavuze ko ntacyo anenga iki gitaramo yakoze, avuga ko ibyo yabonye byamutunguye cyane.
Ati “Ni igitaramo nabonye ari cyiza cyane. Ni igitaramo ntigeze mbona nanjye, menya ariko nari naragikoze rimwe, ubu bwari ubwa kabiri ntabwo narinzi ko cyongera kuba cyiza nk’icya mbere. Niteguye ari ukugira ngo mbone uko ndirimba ibindi ku mutima, n’ibyo nari narabitse nkabivuga. Ntabwo nabiteguye ngamije amafaranga.”
Yavuze ko indirimbo ‘Intsinzi’ bimushimisha kuba igikunzwe nyuma y’imyaka myinshi imaze, ariko asaba abiganjemo urubyiruko kujya bayikunda banamenya icyo isobanura.
Ati “Indirimbo ‘Intsinzi’ nahimbye mu 1992 n’ubwo muyikunda mujye muyifata neza nk’uko mwumva ibashimisha. Nanjye biranshimisha kumva muyikunda kandi ariko mumenya icyo isobanura n’icyo yatugejejeho.”
Abajijwe impamvu abahanzi barimo Bruce Melodie, Tom Close na Knowless Butera, batitabiriye igitaramo cye kandi bari batangajwe ko bazakiririmbamo, yavuze ko bagize impamvu zitandukanye.
Ati “Hari abarwaye abandi bari muri misiyo, ariko ntabwo byabujije ko igitaramo gikomeza.”
Iyi album nshya y’uyu mubyeyi yamurikaga yakozweho na Producer Real Beat. ni iya kabiri kuko yaje ikurikira iya mbere, yakoze yise ‘Intsinzi Intego ni Imwe’, yagiye hanze mu 2014.
Amafoto: Nzayisingiza Fidèle



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!