Iki gitaramo cyateguwe n’umukobwa wa Masamba akaba ari nayo mpamvu cyamwitiriwe, akaziyerekana nk’umunyempano utangiye ku mugaragaro urugendo mu muziki.
Ikirezi ubusanzwe yafashaga abahanzi batandukanye ku rubyiniro mu buryo bw’imiririmbire cyane cyane abagiye gukorera ibitaramo muri Canada; yafashije The Ben, Sauti Sol n’abandi benshi batandukanye.
Afite imyaka 22 atuye Ottawa muri Canada, ni umuhanga mu kuririmba, byanashimangiwe n’irushanwa yaciyemo rya Ottawa Idol mu 2017.
Iki gitaramo agiye guhuriramo na se Masamba Intore kizaba ku wa 17 Ugushyingo 2018 ahitwa St. Joseph’s Parish Ottawa, Ontario, Canada.
Mu mashusho Masamba yashyize hanze ashishikariza abantu kwitabira igitaramo cye n’umukobwa we, yavuze ko abatuye muri Canada abafitiye urukumbuzi rwinshi.
Ati “Nje mbazaniye urukumbuzi rwinshi, nje kugira ngo dutarame dukeshe. Kizaba ari igitaramo cyiza cyane.”
Abazitabira igitaramo bazacurangirwa umuziki w’umwimerere mu njyana zitandukanye zirimo R&B Soul, Reggae n’iziri mu mudiho wa Kinyarwanda.
Masamba arateganya kuva mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018.
Ushaka kugura itike kuri internet wanyura hano.
Reba Ikirezi asubiramo indirimbo yitwa Hallelujah ya Leonard Cohen



















TANGA IGITEKEREZO