Umuhanzi Masamba Intore uzwiho cyane kuririmba indirimbo ziri mu njyana gakondo, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe buri Album ye isohokaho byibuze indirimbo imwe ihimbaza Imana ariko akaba yifuza kuba arizo yibandaho cyane.
Nubwo yemera ko ari ibintu bitoroshye kuri we , Masamba avuga ko afite icyizere ko na we igihe kizagera akabishobozwa kuko abyifuza.
Yagize ati “Ni byiza kuririmbira Imana ndanabyifuza kuko n’abahanzi benshi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakunze kuntera ingufu bakanansaba ko nahindura nkajya ndirimba indirimbo zihimbaza Imana gusa ariko si ibintu byoroshye.Ndabyifuza ariko sindabona icyerekezo cyabyo neza, nimara kukibona buriya muzabona gakondo nayishyize mu njyana ihimbaza Imana.”
Masamba yakomeje avuga ko Aline Gahongayire ari umwe mu bahanzi bakunze kumusaba kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse akanamwereka ko ari ibintu byoroshye dore ko no mu gitaramo cye yise Ineza Concert yabivugiye mu ruhame.
Usibye indirimbo zihimbaza Imana yifuza kwagukamo, Masamba ari gushyira ingufu nyinshi muri Album ye ateganya gushyira hanze muri Nyakanga uyu mwaka, izaba iriho indirimbo 25, eshatu muri zo zikaba ari izo guhimbaza Imana.



















TANGA IGITEKEREZO