Masamba, amaze imyaka igera muri mirongo itatu akora umuziki, afite indirimbo zakunzwe hambere ziganjemo izivuga ku rukundo, izo gukunda igihugu, izateraga akanyabugabo ingabo ku rugamba n’izindi.

Yari amaze ibyumweru bibiri mu Burayi aho yakoreye ibitaramo byo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 24. Urugendo rwe yarutangiriye mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris mu gitaramo cyahuje Abanyarwanda n’inshuti zabo ku itariki ya 13 Nyakanga.

Uyu muhanzi ufite ubuhanga bukomeye mu kugorora ijwi, yavuze ko ibi bitaramo aherutse gukorera mu Burayi bisobanuye byinshi ku mateka nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Masamba yakoreye igitaramo ahitwa Den Haag mu Buholandi
Masamba yakoreye igitaramo ahitwa Den Haag mu Buholandi

Igitaramo cya nyuma yagikoreye mu Buholandi ahitwa Den Haag, iki cyagaragayemo umuririmbyi Diana Teta umwe mu bahoze baririmba mu itsinda Gakondo Group atarajya gutura mu Burayi.

Masamba azagera i Kigali ku wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2018 ahite atangira kwitegura ikindi gitaramo yise ‘Inkera y’Inkotanyi’ kizabera muri JJ Club ku itariki ya 26 Nyakanga 2018 yibutsa abakunda muzika ye ibihe byaranze urugamba rwo kubohora igihugu by’umwihariko biciye mu ndirimbo nk’intwaro yateraga ingabo imbaraga ku rugamba.

Masamba yataramye yambaye imyenda ya gisirikare mu kwibutsa Abanyarwanda ibihe by'urugamba rwo kwibohora
Masamba yataramye yambaye imyenda ya gisirikare mu kwibutsa Abanyarwanda ibihe by'urugamba rwo kwibohora
Yarataramye baranyurwa...
Yarataramye baranyurwa…