Masamba yahagurutse i Kigali ku itariki ya 20 Werurwe 2018 agera mu Mujyi wa Los Angeles bucyeye bwaho. Yagiye muri Amerika ku butumire bw’Abanyarwanda bagize diaspora ya Los Angeles mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abagore.

Igitaramo cya Masamba cyabereye mu rusengero rwa Saddleback Church rwa Rick Warren ku Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018. Mu kiganiro na IGIHE, Masamba yavuze ko yatunguwe bikomeye no kubona Rick Warren mu bitabiriye igitaramo ndetse baza no kugirana ikiganiro nyuma yo gutarama.

Yagize ati “Ni ibintu byantunguye kubona Rick Warren ahari. Ni we wari umushyitsi mukuru, hari n’intumwa za Ambasade yacu zari zaturutse i Washington. Igitaramo cyagenze neza, nagerageje kubakumbuza u Rwanda, barabyina barishima, byagenze neza.”

Yongeyeho ati “Nzakomereza i Washington aho nzajya kwifatanya n’abandi kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nzaba ngiye kwifatanya na bo, nzaririmba indirimbo zanjye zo kwibuka, nimvayo nzakomereza Boston guhura n’inshuti zanjye ziba hariya mu rwego rwo kubasuhuza no kubaramutsa.”

Masamba yavuze ko azagaruka i Kigali ku itariki ya 20 Mata 2018.

Masamba muri iki gitaramo ngo yanyuzwe n'uko yakiriwe
Masamba muri iki gitaramo ngo yanyuzwe n'uko yakiriwe
Masamba amaze iminsi i Los Angeles aho yakoreye igitaramo
Masamba amaze iminsi i Los Angeles aho yakoreye igitaramo
Masamba Intore aca umugara
Masamba Intore aca umugara
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu babarirwa muri magana atatu
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu babarirwa muri magana atatu