Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri diaspora ya Atlanta wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 7 Mata ubwo u Rwanda n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 24 iyi jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa.
I Atlanta, Masamba yari yatumiwe n’abagize Diaspora nyarwanda muri Leta ya Atlanta, yakoranye na bo urugendo rwo kwibuka[Walk to Remember] anaririmba zimwe mu ndirimbo ze zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabwiye IGIHE ko mu minsi azamara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azakomeza kwifatanya n’Abanyarwanda batuye muri leta zitandukanye mu bikorwa bazakora byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abayirokotse.
Yagize ati “Mu Kwibuka ku nshuro ya 24 nagiye kwifatanya n’Abanyarwanda bo mu Mujyi wa Atlanta, natumiwe na diaspora nyarwanda yo muri Leta ya Atlanta kugira ngo twifatanye, dufatane mu mugongo muri ibi bihe bikomeye.”
Yongeyeho ko mu butumwa yatanze harimo kwihanganisha abarokotse jenoside ababwira ko “badakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo bakwiye gutwaza bajya mbere.”
Yagize ati “Muri ibi bihe ndihanganisha by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’u Rwanda muri rusange ku byago twagize bya Jenoside yabaye muri Mata 1994, ariko na none nkababwira nti ntabwo dukwiye guheranwa n’agahinda ahubwo dukwiye kureba imbere tukiyubaka.”
Masamba yavuye i Kigali ku itariki ya 20 Werurwe 2018 nyuma gato yo gushyingura mushiki we uherutse kwitaba Imana, yabanje kujya i Los Angeles yifatanya n’Abanyarwanda bagize diaspora yo muri aka gace mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abagore.
Amarira, imwe mu ndirimbo za Masamba zo kwibuka



















TANGA IGITEKEREZO