Izi modoka zerekanwe ni izo mu bwoko Hyundai Sonata (2011–2014). Buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw bikaba bivuze ko zose zihagaze miliyoni 26 Frw. Zatanzwe na Treize Ride.
Kugeza ubu Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya niwe uri imbere mu bagabo aho afite amajwi 15230, naho Aime Valens Tuyisenge (Boss Rukundo) amugwa mu ntege n’amajwi 12724.
Ni mu gihe mu bagore Uwamahoro Antoinnette wamamaye nka Siperansiya cyangwa se Intare y’Ingore aza imbere n’amajwi 22257 naho Mukayizeri Djalia (Kecapu) afite 20188.
Amajwi yose y’abahatanye angana na 119.125 ijwi rimwe rikaba ari 200 Frw. Bivuze ko kugeza ubu mu gutora hamaze gukoreshwa 23.825.000 Frw. Kugeza ubwo turi kwandika iyi nkuru amajwi y’abagore bamaze gutorwa ni 81.521 angana na 16.304.200 Frw bivuze ko amafaranga bamaze gutoresha aruta ay’imodoka bagiye guha umwe muri bo.
Abagabo bamaze gukoresha amajwi 37.604 angana na 7.520.800 Frw. Amatora ararangira uyu munsi ku wa 28 Ugushyingo 2025, saa tanu na 59 z’ijoro.
Mashariki Film Festival yatangiye ku wa 22 Ugushyingo, izasozwa ku wa 29 Ugushyingo 2025 muri Serena Hotel ari nabwo bazatanga izi modoka ndetse hagatangwa n’ibindi bihembo. Muri iri serukiramuco hari gukorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo gutanga amahugurwa, kwerekana filime zitandukanye ndetse rikazasozwa hatangwa ibihembo.
Ushaka kugira uwo uha amahirwe muri iki cyiciro cya ‘Best Actor & Actress(People’s Choice) wakanda hano https://watch.rw/voting/mashariki-film-festival-people-choice-award



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!