00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mashirika yatangije umushinga wo gufasha ababyinnyi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 May 2025 saa 05:31
Yasuwe :

Sosiyete imaze kugira izina rikomeye mu myidagaduro binyuze mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’ikinamico n’ubundi bugeni bushamikiye ku nganda ndangamuco, Mashirika Performing Arts and Media, yatangije ku mugaragaro umushinga mushya wiswe “Genesis Dance Showcase”.

Ni umushinga yatangije ugamije guhuza impano nshya n’abamaze kumenyekana mu buhanzi binyuze mu kubashyira ku mugaragaro no kubafasha gukoresha imbyino nk’ururimi rw’ubuhanzi ndetse n’intwaro y’impinduka nziza.

Iyi gahunda yatangiranye n’itsinda ry’abanyempano banyuze muri Art Rwanda–Ubuhanzi, igamije gufasha ababyinnyi kubona urubuga bahuriramo n’abahanzi b’indirimbo baririmba ‘live’, abamurika imideli n’abandi banyabugeni bakoresha ikoranabuhanga, byose bigakorwa mu buryo buhuje ubugeni bugezweho.

Ibi bizatuma ababyinnyi bagira amahirwe yo gukoresha ikibuga cyagutse mu gutanga ubutumwa no guteza imbere impano zabo.

Abategura uyu mushinga bavuga ko "icyuma gityaza ikindi" bityo ngo ubuhanzi ni ururimi mpuzamahanga rufasha kubaka ituze hagati ya muntu n’ikoranabuhanga, ndetse rugaragaza ibyishimo cyangwa amakimbirane, bitewe n’ukuntu rukoreshejwe.

Ariko ngo impano nyinshi zipfira mu magi kubera ibibazo byo mu muryango nyarwanda birimo kunenga no kutaziha agaciro.

Chris Hirwa, umwe mu bitabiriye irushanwa, yagaragaje imbyino ye yise “Pulses of Change”, aho yagaragazaga urugendo rw’umuntu ushaka kumenya uwo ari we nyir’izina n’ibyo yifuza, ariko ahanganye n’ibyo sosiyete imwifuzaho.

Hirwa yerekanye mu mbyino uko umuntu aba agomba guhangana n’igitutu cy’imiryango, inshuti ndetse na sosiyete muri rusange, bashaka kumushyira mu kintu kimwe.

Samuel Irabizi, umubyinnyi w’intore, yavuze uko yatangiye gukunda imbyino akiri umwana, ariko ntawamushyigikiraga.

Ngo yajyaga yiba telefoni ya nyina nijoro agashaka amashusho y’imbyino gakondo. Umunsi umwe ngo babyumvise nijoro ambyina, baza kumwemerera kubyina byeruye. Ati “Kwiga guca umugara byarangoye cyane, nagize umutwe uribwa iminsi ibiri yose. Ariko nyuma y’umwaka umwe w’imyitozo, nari maze kuba Intore. Ubwa mbere nambaye imyambaro y’Intore narishimye bikabije, nasohotse ndiruka ngo mbigaragarize abaturanyi.”

Frank Niyonkuru, we yerekanye imbyino yise “The Face I Hide”, isobanura urugamba umuntu agirana hagati y’iyo sura yerekana mu ruhame n’iyo aba ahishe mu mutima we. Niyonkuru yasobanuye ko yabayeho ameze nk’ufite "amasura abiri," aho umwe werekanwa kugira ngo yemerwe na rubanda, undi ukaba ari uwo yihariye wuzuye ibyifuzo n’ibikomere atavuga.

Ngo umubiri we wabaye nk’igikoresho cy’imivurungano yo mu mutima, ariko imbyino zimuhaye uburyo bwo kwibohora no gukira.

Hope Azeda, washinze akanayobora Mashirika, yavuze ko iyi gahunda yatangijwe hagamijwe gukoresha ubuhanzi mu gukiza abantu, kuko “ikoranabuhanga ririmo kuganza ubumuntu.”

Ati “Turi kugerageza gutuma ubuhanzi bukora inshingano yabwo kuko ubuzima bwa muntu buri kurigiswa n’ikoranabuhanga. Ubu ni uburyo bwo gutuma abanyempano bato batangira kwiyubakira umwihariko mu nkuru zabo, banahura n’abamaze kubaka amazina, bikabaha amahirwe y’imikoranire n’iterambere.”

Yakomeje asaba ababyeyi gushyigikira abana babo igihe cyose babonanye impano, kuko “imitekerereze mibi” ari yo yatumye impano nyinshi zipfa zitamenyekanye.

Ati “Ubuhanzi ni ikintu kigoye gupima si nk’uko wajya kugura imigati! Si ikintu gifatika. Ni ikintu cyo mu mwuka, ni yo mpamvu benshi batabusobanukirwa. Iyo umubyeyi adashyigikiye umwana, bitera ipfunwe, kwigunga, rimwe na rimwe bikabyara imyitwarire mibi yavamo kwiyahura. Ibyo bigomba guhagarara.”

Ni ubwa mbere Mashirika yari ikoze igikorwa cyihariye ku kwerekana impano z'ababyinnyi
Ababyinnyi bagaragaje impano zabo ni abasanzwe babarizwa muri Art Rwanda
Abahanzi mu mbyino Mashirika yiyemeje kubafasha
Imbyino zitanga ubutumwa ni kimwe mu byo abanyarwanda batarasobanukirwa
Hope Azeda, washinze akanayobora Mashirika, yavuze ko iyi gahunda yatangijwe hagamijwe gukoresha ubuhanzi mu gukiza abantu, kuko 'ikoranabuhanga ririmo kuganza ubumuntu'
Joseph Sari niwe watoje ababyinnyi bigaragaje
Hagaragajwe imbyino zitandukanye zifite ubusobanuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages