Urupfu rwa Masogange rwemejwe n’umwe mu bavandimwe be witwa Dick Sound . yaguye mu bitaro bya Mama Ngoma biri mu gace ka Mwenge, mu Mujyi wa Dar es salaam.

AYO TV yatangaje ko umurambo w’uyu munyamideli wari mu ba mbere bakunzwe cyane muri Tanzania wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Muhimbili i Dar es Salaam.

Masogange, ni umunyamideli uzwi cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, yavutse ku itariki ya 8 Nzeri 1989. Ni umwe mu bakobwa b’ikimero bakoresha imbuga nkoranyambaga akabifatanya no kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi. Yanabiherewe ibihembo bikomeye nka Best Tanzanian Video Vixen mu 2009, 2011 na 2012.

Tariki ya 3 Mata 2018, Urukiko rwa Kisutu rwemeje ko Agnes Gerald [Masogange] agomba gufungwa imyaka ibiri nyuma y’uko urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Masogange yari yarakatiwe imyaka ibiri y’igifungo ahamijwe icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge
Masogange yari yarakatiwe imyaka ibiri y’igifungo ahamijwe icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Umucamanza yamukatiye iki gifungo nyuma y’uko yari yahamwe n’ibyaha bibiri byo gukoresha ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye. Yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amashilingi ya Tanzania miliyoni imwe n’igice.

Masogange yari mu gatsiko k’ibyamamare bimaze iminsi bikurikiranwaho gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge. Yari mu itsinda rimwe na Diamond, Vanessa Mdee, Wema Sepetu n’abandi bahanzi bakomeye muri Tanzania.

Mu mwaka washize Wema Sepetu na Vanessa Mdee bafunzwe mu bihe bitandukanye ariko baza kurekurwa ngo bakurikiranwe bari hanze. Abari mu itsinda rimwe na Masogange bagiye bapimwa ibiyobyabwenge ndetse bazajya bitaba inkiko bitewe na dosiye ya buri wese.

Umunyamideli ukomeye muri Tanzania Agnes Gerald [Masogange] yitabye Imana
Umunyamideli ukomeye muri Tanzania Agnes Gerald [Masogange] yitabye Imana
Masogange yari umwe mu bakobwa b’ikimero muri Tanzania
Masogange yari umwe mu bakobwa b’ikimero muri Tanzania