Massamba yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2026, yerekeza mu Mujyi wa Casablanca aho ibi birori bizabera.
Yagiye aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi gakondo, na bamwe mu bagize Symphony Band, ndetse n’abandi batandukanye.
Uyu muhanzi yatumiwe n’ikigo Can Event, kiri mu bitegura ibikorwa biherekeza iri rushanwa, nyuma yo kunyurwa n’umwimerere w’umuziki we.
Azatarama mu birori byiswe “Heirs of Greatness Day” tariki ya 8 Mutarama 2026.
Igikombe cya Afurika cyatangiye tariki ya 21 Ukuboza 2025, kikazarangira tariki ya 18 Mutarama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!