00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Massamba azaririmba mu birori biherekeza ‘CAN 2025’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 January 2026 saa 12:22
Yasuwe :

Massamba Intore yerekeje muri Maroc, aho yagiye gutaramira ibihumbi by’abakunzi b’umuziki, mu birori biherekeza Igikombe cya Afurika ‘CAN 2025’ kiri kubera muri iki gihugu.

Massamba yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2026, yerekeza mu Mujyi wa Casablanca aho ibi birori bizabera.

Yagiye aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi gakondo, na bamwe mu bagize Symphony Band, ndetse n’abandi batandukanye.

Uyu muhanzi yatumiwe n’ikigo Can Event, kiri mu bitegura ibikorwa biherekeza iri rushanwa, nyuma yo kunyurwa n’umwimerere w’umuziki we.

Azatarama mu birori byiswe “Heirs of Greatness Day” tariki ya 8 Mutarama 2026.

Igikombe cya Afurika cyatangiye tariki ya 21 Ukuboza 2025, kikazarangira tariki ya 18 Mutarama 2026.

Massamba n'itsinda ryamuherekeje ubwo bahagurukaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages