00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Massamba Intore yahishuye uko yatangiye gukirigita ifaranga ry’umuziki ku myaka 15 (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 August 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Massamba Intore yahishuye ko ku myaka 15 y’amavuko yari yatangiye gukirigita ifaranga yakuraga mu muziki, ibyatumye atura umubyeyi we umutwaro wo kumurihira amashuri.

Uyu muhanzi ari kwitegura kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki mu gitaramo yise ‘3040 y’Ubutore’ giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 31 Kanama 2024.

Mu kiganiro na IGIHE, Massamba Intore yavuze ko ubwo yari afite imyaka 15 ari bwo yatangiye gukora umuziki abitojwe na Se umubyara, Sentore Athanase, aho bari barahungiye i Burundi.

Ati “Ku myaka 13-14 nibwo nari ntangiye guhimba indirimbo, nagize 15 ntangiye gukorera amafaranga ndi umwana usa neza rwose. Icyo gihe ndibuka ko nabwiye umusaza nti ’ntuzongera kundihira amashuri’, ndanamusezera njye mva iwe rwose.”

Nyuma y’imyaka itatu, Massamba wari wabaye ikimenyabose yaje gutumirwa mu gitaramo cy’Abanyarwanda babaga muri Uganda.

Iki gitaramo yari yatumiwemo cyari icyo gukangurira Abanyarwanda gutaha mu Rwanda, ati “Nagiye mfite amafaranga make hari mu 1989, icyo gihe nagezeyo banyigisha neza Umuryango wa FPR Inkotanyi.”

Massamba Intore wari umuhanzi ugezweho i Bujumbura, akigera muri Uganda yinjiye mu Muryango FPR Inkotanyi, ubuhanzi n’inganzo ye akabikoresha mu rugendo rw’Urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati “Umuntu wa mbere nabonye nkigera muri Uganda mu minota itanu ni nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, nyuma yo kunsuhuza akambwira indirimbo azi kuri njye na data, yaranganirije ambaza uko nzi Umuryango, muganirije arambwira ngo utwo ni duke.”

Massamba yaje kwinjira muri FPR Inkotanyi, ahabwa inshingano zo gutoza Itorero Indahemuka, aha akaba ari ho yaririmbanye na Kamaliza.

Iri torero ryakoze ibitaramo byazengurutse mu duce dutandukanye hakusanywa inkunga y’Umuryango FPR Inkotanyi, bafatanya ku rugamba kugeza ubwo u Rwanda rubohowe.

Nyuma yo gutaha mu Rwanda, Massamba Intore ntabwo yigeze ahagarika inganzo, n’uyu munsi ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ari nayo mpamvu agiye kwizihiza imyaka 40 y’Inganzo ye ndetse na 30 u Rwanda rwibohoye.

Uyu munsi Massamba ni umutoza w’Itorero ry’Igihugu Urukerereza nubwo bitamubuza gukora umuziki ku giti cye.

Massamba wari mu bahanzi bagezweho i Burundi, yirengagije ubwamamare agana iy'urugamba rwo kubohora u Rwanda
Massamba Intore akunze guhamya ko inganzo yatabaye
Massamba Intore amaze imyaka irenga 30 ari umutoza mu matorero atandukanye
Massamba Intore agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki na 30 u Rwanda rumaze rwibohoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages