Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 8 Ukwakira 2023, kizabera ahitwa The GladStone Theatre.
Intore Massamba yasubitse kuririmba mu Iserukiramuco “Roots &Drums Festival Canada” kubera iki gitaramo, umwanya we awuharira Kaneza Sheja n’izindi ntore yatoje aba ari bo bamusimbura.
Massamba wageze muri Canada ku wa Kane, tariki 28 Nzeri 2023, yiseguye ku bakunzi be ko atakibonetse muri iri serukiramuco icyakora yemeza ko azitabira umwanya wo guhura n’abafana, Meet and Greet.
Yakomeje avuga ko iyi gahunda ihindutse ku mpamvu z’ibyago ‘byo kubura umwisengeneza we Kagahe Ngabo Calvin watabarutse.
Ati “Sinkibonetse mu iserukiramuco kuko ngiye kwifatanya n’inshuti n’umuryango mu kiriyo kizabera Ottawa.”
Massamba yavuze ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kumutaramira (Young C.K) no kumuherekeza mu cyubahiro.
Kagahe Ngabo Calvin yamamaye mu ndirimbo nka "Umugabo", "Umurava" n’izindi. Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2023, bivugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2023. Kugeza ubu icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.
Young CK yamamaye mu ndirimbo "Umugabo" yasohotse mu 2020, iyi yaje kuyisubiranamo n’abahanzi b’amazina akomeye nka Shizzo, Ish Kevin, Bull Dogg, Young Grace, Diplomate n’abandi.
Uyu musore yavuye mu Rwanda mu 2017 ubwo yari agiye kwiga muri Canada akaba ari naho yatangiriye urugendo rwa muzika mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!