Babigarutseho mu kiganiro bagiranye na IGIHE aho bavuze ko atari bo bazabona uwo munsi w’ibi birori ugeze.
Juno Kizigenza yavuze ko iminsi ikomeje gutinda kuko yiteguye kuzashimisha abazitabira ibi birori byateguwe na Sherrie Silver. Ati “Ntabwo arinjye uzabona mbaye umwe mu bazashimisha abantu muri ‘The Silver Gala’, mugure amatike kuko tuzabaririmbira mu buryo budasanzwe. Mugure amatike ndetse n’ameza muze dushyigikire abana bo muri Sherrie Silver Foundation.”
Massamba nawe yashishikarije abantu kugura amatike no kuzitabira iki gitaramo kuko bizafasha abana babarizwa mu muryango washinzwe na Sherrie Silver gukomeza gukurikira amasomo mu ishuri.
Ati “Hobe Hobe mwese, ndabasabye muzaze mu gitaramo cya ‘The Silver Gala’ nanjye nzabaha igitaramo cyiza. Muzaze twishimane tunezerwe, mutangira mugure amatike kuko ikizavamo kizafasha mu kurihira amashuri abana bari muri Sherrie Silver Foundation. Bagakomeza kwiga no gukuza impano zabo.”
Ibirori bya ‘The Silver Gala’ biteganyijwe ku wa 1 Ugushyingo 2025, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, cyane ko byatangiye mu mwaka ushize wa 2024.
Ni ibirori biherutse kwimurirwa muri BK Arena bivanwe muri Kigali Convention Centre. Byitezwe ko bizaririmbamo abarimo Butera Knowless, Massamba Intore, Juno Kizigenza, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver, Sherrie Silver Foundation na Chella uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria.
Uretse aba bahanzi, ibi birori bizanitabirwa na Ugo Mazie umaze kuzamura izina mu kwambika ibyamamare dore ko asanzwe yambika abarimo Beyoncé, Justin Bieber, Celine Dion n’abandi benshi.
DJ Sonia yamaze gutangazwa nk’umwe mu bazavanga imiziki muri iki gitaramo.
Itike yo kwinjira muri iki gitaramo yihagazeho, cyane ko iya make ari ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe. Abashaka kugurira rimwe aya meza bo bazasabwa kwishyura miliyoni 1 Frw.
Ku rundi ruhande umuntu umwe ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y’icyubahiro we azasabwa kwishyura itike y’ibihumbi 130 Frw, mu gihe abifuza kugura ameza yose bo bazasabwa kwishyura 1.200.000 Frw.
Ibi bitaramo bitegurwa na Sherrie Silver Foundation bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barererwa muri uyu muryango washinzwe na Sherrie Silver. Bizayoborwa na Eric Omondi wo muri Kenya, uri mu banyarwenya bafite izina rikomeye muri Afurika. Ushaka kugura itike https://ticqet.rw/



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!