Iki gitaramo kizaba ku wa 3 Mutarama 2026, kizabera muri BK Arena cyateguwe na Visit Rwanda ku bufatanye n’ibigo nka Skol, RwandAir, ndetse na Banki ya Kigali, kugira ngo aba bahanzi b’Abanya-Jamaica batangire umwaka bataramira abakunzi babo.
Muri iki gitaramo, imiryango izafungura Saa Kumi z’umugoroba, aho abazitabira bazasusurutswa na DJ Lamper mu kuvanga imiziki naho MCs Rocky Try na Michel Legrand bakiyobore.
Ibiciro by’amatike bihera kuri 20.000 Frw, 30.000 Frw, 70.000 Frw, 100.000 Frw na 150.000 Frw. Abafite amakarita ya Banki ya Kigali bagabanyirizwa 30% ku giciro cy’itike.
Skol Malt nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’iki gitaramo yashyizeho uburyo bwo guha abakiliya amahirwe yo gutsindira amatike y’igitaramo n’ibindi bihembo byashyizwe mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali.
Chinsea Linda Lee wamamaye nka Shensea, ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki w’Isi.
Yavutse tariki 1 Ukwakira 1996. Kugeza ubu amaze guhatanira ibihembo bibiri bya Grammy Awards, mu 2021 no mu 2023.
Uyu mugore afite umubyeyi ukomoka ku mubyeyi w’umwirabura w’Umunya-Jamaica, mu gihe se umubyara we ari Umunya-Koreya.
Shensea yamenyekanye mu ndirimbo nka Hit and Run, Lighter, Blessed n’izindi nyinshi zatumye izina rye riba ikimenyabose mu muziki w’Isi.
David Constantine Brooks wamamaye nka Mavado ni umwe mu bazamuwe na DJ Khaled binyuze muri ‘We the best music group’ mbere yo kunyura muri Cash Money na Republic Records.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu 2013 ubwo yakoraga indirimbo ‘Give it all to me’ yahuriyemo na Nick Minaj n’izindi zirimo Father God, Not Perfect na Progress.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!