Ni ibitaramo uyu munyarwenya azatangira ku wa 1 Nyakanga 2023 ataramira abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Japhet avuga ko ibi bitaramo bisobanuye ikintu gikomeye kuri we kuko na we mu 2017 ubwo yari muri kaminuza ari bwo yahawe umwanya wo kugaragaza impano ye.

Icyo gihe hari mu gitaramo cyabereye muri Kaminuza ya Mount Kenya ahabwa umwanya wo kumurika impano ntiyawupfusha ubusa ubu akaba asigaye ataramira mu Rwanda no mu mahanga.

Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, Japhet Mazimpaka, yadutangarije ko urugendo rw’ibi bitaramo azarutangiria i Huye nubwo ari ibye wenyine ariko azatanga umwanya ku banyarwenya bakiri bato bakamurika impano zabo.

Ati “Ni ibitaramo byanjye aho nzakora ‘One Man show’ nk’umunyarwenya, impamvu nabijyanye muri kaminuza ni uko ariho nanjye namenyeye ko mfite impano ubwo nahabwaga umwanya wo kuyigaragaza, ntangira kuzamuka ubwo kugeza mbaye uwo ndiwe uyu munsi.”

“Gusa nanone hari akandi kantu abategura ibitaramo batitaho kuko nubwo bazaga kudutaramira batahaga nta kintu badusigiye, iki ni ikintu kitari cyiza nanone ku munyempano ukiri muto, ngomba kugira icyo mbikoraho binyuze mu bushobozi bwanjye.”

Japhet avuga ko ubu ari gukusanya abanyempano bashya biga muri kaminuza bazakorana bitewe naho azaba yagira gukorera.

I Huye aho ibi bitaramo bizatangirira amaze kuhabona abashaka kugaragaza impano zabo barindwi umubare ushobora kwiyongera bitewe n’abashaka kwiyandikisha.

Uyu munyarwenya avuga ko ikindi kintu gica intege abanyempano bakiri bato ari uburyo itangazamakuru mu nkuru z’ibitaramo rigaruka ku mazina akomeye y’abataramye ariko abato bakaburamo n’ifoto cyangwa amashusho yabo.

Mu 2017 ubwo yari akiri ku masomo muri Mount Kenya University mu gitaramo cyari cyabereye muri iyi kaminuza yahawemo umwanya wo kugaragaza impano ye yishimirwa n’abarimo Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonke) ndetse binamufasha gutinyuka.

Umwaka wakurikiyeho wabaye amateka kuri Japhet, dore ko ari bwo impano ye yashyizwe ahagaragara abifashijwemo n’Umunyarwenya Clapton Kibonke amwinjiza mu Itsinda Day Makers.

Japhet agiye gutangirira i Huye ibitaramo yateguye bizenguruka kaminuza ziri hirya no hino mu Rwanda
Japhet agiye gutangirira i Huye ibitaramo yateguye bizenguruka kaminuza ziri hirya no hino mu Rwanda