Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Mutesi Aurore na Mbabazi Egide batandukanye bucece.
Ibi byashyingirwaga ku buryo Mbabazi yasibye ikitwa ifoto yose igaragaramo isura y’uyu mukobwa kuri konti ye ya Instagram undi nawe agahitamo gusiba konti ze zose ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye (Facebook, Twitter na Instagram).
Ibi byateye urujijo rukomeye mu bantu kuko kuva muri 2014 iby’urukundo rwabo rumenyekana, bakundaga kugaragaza ko imitima yabo, yahuje igisigaye ari ukwibanira.
Icyarushijeho guteza urujijo ni uko aba bombi bari baramaze no gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko. Ni umuhango wabaye ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine.
Hari abibazaga uburyo uru rugo rwasenyuka by’amarabira, ariko ntibabashe kubyiyumvisha bati ‘birabe ibyuya, ntibibee amaraso’. Hari n’abandi bavugaga bati ‘nta nduru ivugira ubusa’.
Nyuma hari amakuru IGIHE yamenye ko Mbabazi uherutse kugirira urugendo muri Jamaica yaba yarahuriye n’umukobwa bakishimana, ibintu byakuye umutima Aurore, agafata icyemezo cyo gutandukana n’uwo yari yarimariyemo.
Aya makuru yavugaga ko imiryango y’aba bombi iri gucacura Kayibanda Aurore kugira ngo gahunda z’ubukwe zikomeze.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, Mbabazi Egide yashyize amashusho magufi kuri konti ye Instagram ari kumwe n’umukunzi we Aurore. Ni amashusho bigaragara ko yafashwe n’umukobwa umusore atwaye imodoka barebana akana ko mujisho.
Byongeye gutuma hari abatekereza ko ibiganiro hagati y’imiryango byaba byaratanze umusaruro.
Twagerageje kuvugisha Mbabazi na Mutesi Aurore, ngo baduhe amakuru y’impamo ariko ntibashaka kugira byinshi bavuga, kuko bose bavuze ko bahuze. Ubwo twongeraga kubavugisha ntabwo babashije kwitaba telefoni zabo.



















TANGA IGITEKEREZO