00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbabazi Egide yasingije umukunzi we Miss Mutesi Aurore (Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 February 2017 saa 12:45
Yasuwe :

Ibyishimo bidashira hagati ya Miss Kayibanda Mutesi Aurore n’umukunzi we Mbabazi Egide [uzwi nka Egide Fox], bamaze imyaka irenga itatu bakundana ndetse urukundo rwabo rwiyongera umunsi ku wundi.

Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazza Ville mu iserukiramuco rya Festval Panafricain de la Musique muri 2013. Mbabazi Egide bakundana ni umufotozi wabigize umwuga muri Amerika.

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2017 Miss Mutesi Aurore yizihije isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko kuko yabonye izuba mu 1992. Umukunzi we Mbabazi Egide yamwandikiye kuri Instagram amushima nk’umuntu ukomeye wamufashije kugera ku nzozi ze.

Mbabazi Egide kandi yakoze amashusho akusanyiriza hamwe ibihe byiza yagiranye n’uyu Nyampinga w’u Rwanda ayiherekeza amagambo y’ishimwe kuri Mutesi Aurore amubwira ko yakoze ibikomeye mu buzima bwe.

Yagize ati “Isabukuru nziza ku muntu w’uburanga kandi w’umunyamutima, wamfashije kugera ku nzozi zanjye ndetse ukabigiramo uruhare rukomeye. Ntewe ishema na we mu buryo butandukanye […] Ndakwifuriza indi myaka myinshi y’ibyiza mu buhangange bwawe.”

Mu mashusho Mbabazi Egide yashyize hanze, harimo ibihe by’ibyishimo yagiranye na Mutesi Aurore mu gihe gishize, uko bajyanaga muri siporo, yerekanye bari mu bihe byiza batembera mu mijyi yo muri Amerika aho basigaye baba n’ibindi bitandukanye bigaragaza ko ‘Isi yabo bombi iryoshye’.

Mbabazi Egide n'umukunzi we Mutesi Aurore ubwo barimo batemberana muri Amerika

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byatangira guhwihwiswa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide, ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire dore ko kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Miss Mutesi Aurore na we ntahwema kwereka Mbabazi Egide ko ari umuntu w’igitangaza mu buzima bwe. Yigeze kumwandikira agira ati “Sinabona amagambo asobanura uwo uri we kuri njye kuko urihariye kandi ntabwo usanzwe gusa nkwifurije ibyiza byose…”

Mutesi Aurore, umukunzi we Egide Mbabazi n'inshuti yabo Uwamahoro Angel
Miss Mutesi Aurore yizihije imyaka 25 amaze avutse
Egide ni umufotozi w'umunyamwuga
Mbabazi Egide amaze imyaka myinshi muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages