Rick Ross [William Leonard Roberts II] yageze i Nairobi mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Mata 2018, yahise avuga ko igitaramo cye ari “umuriro uzanwe na Boss, Rozay w’i Miami.”
Rick Ross yavuze ko yishimiye kuba muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse by’umwihariko yagarutse kuri Diamond bakoranye indirimbo yitwa ’Waka’. Nubwo ari ikirangirire cyane ku Isi, gukorana n’umuhanzi wo muri Tanzania ngo byamufashije gukomeza kwagura umuziki we.
Yagize ati "Nanyuzwe no kuba twarakoze uriya mushinga, uranyumva neza ibyo mvuga. Ibi byose ni ugukomeza kwagura umuziki, njye nkunda umuziki w’ubwoko butandukanye, ndumva ari byiza kuba twarakoranye iriya ndirimbo."
Izina Rick Ross ryiganje mu binyamakuru hafi ya byose bikorera i Nairobi ndetse n’ibicapa ku mpapuro byasohotse kuri uyu wa Gatandatu byose biravuga uburyo ‘Nairobi igiye gukira imbeho ihamaze igihe kuko Rick Ross yahageze.’
Igitaramo giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Mata 2018, kigomba kubera ahitwa Carnivore Grounds urenze gato ku Kibuga cy’Indege cya Wilson Airport cyakira indege zitwara abakorera ingendo mu gihugu imbere gusa.
Mbere y’uko igitaramo kiba, umwuka uri mu batuye Umujyi wa Nairobi by’umwihariko abakunda umuziki ni ukubyinana na Rick Ross kugeza bucyeye. Igitaramo kiratangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza umuseke utambitse.
Abahanzi bagomba gufasha Rick Ross bakoze imyitozo ya nyuma kuri Carnivore Grounds ndetse urubyiniro n’ibindi byose bikenewe kugira ngo igitaramo kigende neza byamaze gutunganywa.
Kenya imaze kwakira abahanzi mpuzamahanga batagira ingano, mu Ukwakira 2016 Chris Brown yakoreyeyo igitaramo cyitabirwa mu buryo bukomeye; hari n’ibindi byamamare byagiyeyo bitajyanwe no gukora ibitaramo nka Ne-Yo, Wyclef Jean, Jason Derulo, Madonna, Nicole Scherzinger, 50 Cent n’abandi benshi.
Amafoto: Mugwiza Olivier



















TANGA IGITEKEREZO