Uyu muhanzi utegerejwe mu gitaramo cya Friends Of Amstel kuri uyu wa 14 Kamena 2023 kuri BK Arena aganira n’itangazamakuru yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, akaba yumva akeneye kongera kuhasura akamenya byimbitse amateka y’igihugu agiye gutaramiramo bwa kabiri.

Ati “Ubushize ubwo mperuka inaha twasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nahigiye byinshi ariko ndumva nshaka kongera kuhasura nkarushaho kumenya byinshi ku mateka y'u Rwanda kuko nabonye hari byinshi nkeneye kuhamenya.”

Uyu muhanzi waraye mu mujyi wa Kigali agaruka ku muziki w 'u Rwanda yavuze ko atari kenshi awumva gusa hari uko awuzi.

“Si kenshi nkunda kuwumva gusa ubu mfite radiyo ndibuze kumva indirimbo nyinshi zo mu Rwanda ndetse ndebe ko nahura n’abahanzi ba hano. Ubushize ubwo mperuka inaha nahuye na bamwe mu bahanzi bagera kuri babiri muri make hari nabo twakoranye indirimbo zikiri muri studio.”

Uyu muhanzi yishimira uburyo abanyamuziki bo muri Afurika bari gukora cyane bituma ibendera ry’uyu mugabane rikomeza kuzamuka hirya no hino ku Isi.

Uyu munyamuziki yatangarije abanya-Kigali ko ubu asigaye atunganya umuziki (Producer) dore ko ari umwe mu bari gukora indirimbo z'abahanzi bagezweho muri iki gihe barimo Rema , Ayra Star n'abandi biciye muri Mavin Records ya Don Jazzy.

John Drille yahishuye ko indirimbo nka "Wait For Me" ari inkuru mpamo kuri we asaba abashaka kumenya byinshi kuri yo kuza mu gitaramo.

Yashimiye Amstel na RG Consult bamutumiye muri iki gitaramo i Kigali, azafatanya n’abarimo Ish Kevin, Bwiza ndetse na Ariel Wayz gususurutsa abanya-Kigali.

Kwinjira muri iki gitaramo bisaba kwishyura ibihumbi 10Frw ubundi ukayanywera wumva icyanga cya Amstel.

Kurikira ikiganiro yagiranye n'itangazamakuru akigera i Kigali

John Drille yishimiye kongera kugaruka i Kigali
John Drille yishimiye kongera kugaruka i Kigali
Johnny Drille agiye gususurutsa abanyarwanda mu gitaramo cyiswe Friends of Amstel Fest
Johnny Drille agiye gususurutsa abanyarwanda mu gitaramo cyiswe Friends of Amstel Fest
Johnny Drille agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ine ahavuye kuko yaherukaga kuhataramira mu 2019
Johnny Drille agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ine ahavuye kuko yaherukaga kuhataramira mu 2019
John Drille yatangarije abanya-Kigali ko akeneye kumenya byinshi ku mateka y'u Rwanda
John Drille yatangarije abanya-Kigali ko akeneye kumenya byinshi ku mateka y'u Rwanda
John Drille yasabye abashaka kumenya byinshi ku ndirimbo ze kuza mu gitaramo akabibasangiza
John Drille yasabye abashaka kumenya byinshi ku ndirimbo ze kuza mu gitaramo akabibasangiza

Amafoto : Kwizera Hervé