Nyuma yo kugera i Kigali agasohora indirimbo nshya yise ‘Got you baby’ yakoranye n’umusore ukizamuka muri Pologne witwa Lotnik, Lil G yanahise ateguza igitaramo.
Ibi Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G mu muziki yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.
Yavuze ko igitaramo azakora kizaba ari icyo kongera guhura n’abakunzi be bamaze igihe bamwishyuza kubataramira.
Ati “Maze igihe abakunzi banjye banyishyuza igitaramo, urebye ku mbuga nkoranyambaga ndabibazwa cyane. Rero mbere yo kuva mu Rwanda ndifuza kongera kubataramira tukishimana.”
Lil G avuga ko atazi neza itariki n’umunsi azakorera iki gitaramo, ariko ahamya ko ari mbere y’uko asubira i Burayi muri Nyakanga 2026.
Uyu muhanzi yavuze ko yifuza kuzataramana n’abahanzi biganjemo abo batangiranye urugendo mu muziki ndetse n’abubu mu rwego rwo guha igitaramo cyiza abakunzi b’umuziki.
Ati “Sinabitangaho amakuru menshi, gusa icyo nakubwira ni uko ari igitaramo nifuza guhuriramo n’abahanzi banyuranye biganjemo abo twatangiranye ibi bintu.”
Iki gitaramo naramuka agikoze kizaba kibaye icya gatatu cya Lil G cyane ko yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2015 ubwo yamurikaga album ‘Ese ujya unkumbura’, mu gihe ubwo yakoraga igitaramo cye cya mbere hari mu 2013 ubwo yamurikaga album ‘Nimba umugabo’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!