00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbona nshoboye ariko nkeneye umujyanama – Umuhanzi Momo

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 23 August 2013 saa 10:23
Yasuwe :

Nyuma yo gushyira amashusho y’indirimbo “Ndamufite” hanze, umuhanzi Momo atangaza ko ashoboye ariko akeneye cyane umujyanama umufasha kugira ngo umuziki we utere imbere.
Uretse kuba yitabira ibitaramo bitandukanye by’abahanzi bazwi ba hano mu Rwanda, umuhanzi Momo azwi mu ndirimbo nka “Narakwiyegriye”, “Babimenye” n’izindi.
Aganira na IGIHE, yagize ati “Mfite imbaraga nyinshi kandi nishimira intera umuziki wanjye utera kuko ngenda ndushaho kugirirwa icyizere mu muziki wanjye, mfite (…)

Nyuma yo gushyira amashusho y’indirimbo “Ndamufite” hanze, umuhanzi Momo atangaza ko ashoboye ariko akeneye cyane umujyanama umufasha kugira ngo umuziki we utere imbere.

Uretse kuba yitabira ibitaramo bitandukanye by’abahanzi bazwi ba hano mu Rwanda, umuhanzi Momo azwi mu ndirimbo nka “Narakwiyegriye”, “Babimenye” n’izindi.

Aganira na IGIHE, yagize ati “Mfite imbaraga nyinshi kandi nishimira intera umuziki wanjye utera kuko ngenda ndushaho kugirirwa icyizere mu muziki wanjye, mfite inzozi zo kugera kure kandi heza, ariko mbere ya byose mbona nkeneye umujyanama wamasha mu bikorwa byanjye”.

Momo muri iyi minsi ijwi rye riri kwiashishwa mu bikorwa byo kwamamaza MTN Radio, aho ari we wumvikana mu ndirimbo ikunze guca henshi ku maradiyo yo mu Rwanda, ibi nabyo akaba avuga ko bimutera imbaraga zo kurushaho gukora cyane umuziki.

Momo aririmba mu njyana ya Dancehall, Afrobeat, akaba ari umwe mu bakobwa bari mu ruhando rw’abakora umuziki biuza kurushaho gutera imbere.

Indirimbo “Ndamufite” ya Momo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages