00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbonyicyambu! Umunyempano ufite amagambo yomora imitima ya benshi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 November 2017 saa 10:54
Yasuwe :

Israel Mbonyi, umuririmbyi ufite impano itangaje uzwiho amagambo aryoshye ariko anurira kurushaho ku bakunda indirimbo zihimbaza Imana, icyuya abira si impfabusa ahubwo ni icyangwe cyoza imitima ya benshi.

– Mbonyicyambu,izina ryibazwaho na buri wese
– Nyiraryo yabaye icyambu cyerekeza benshi ku marembo y’ijuru
– Indirimbo ze zuje ubuhanga n’amagambo aryohera abatabarika
– Umuhanga waminuje muri Pharmacy akaba gaheza mu gucuranga
– Ni umunyagikundiro mu muziki utarasohora video n’imwe
– Nk’uko inyoni zishakira igiti niko impano yamushakishije

Umuziki wa Israel Mbonyi umaze imyaka itarenze ine usakaye mu Rwanda ariko wagize akamaro gakomeye ku bemeramana n’abakiri inyuma y’agakingirizo satani yabateze bakaba imbata z’ibyaha. Indirimbo ze ntizigumura abantu cyangwa ngo zibayobore mu nzira y’ikibi ahubwo zivana benshi mu mwijima bagatera intambwe bagana ‘Ku Marembo y’Ijuru’ nk’uko yabiririmbye.

Ubusanzwe yitwa Mbonyicyambu Israel, yavutse tariki ya 20 Gicurasi 1992 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa Uvira nyuma baza kwimukira aho umubyeyi we avuka i Mulenge.

Umuryango avukamo [ubarizwamo abana barindwi] waje gutura mu Rwanda mu 1997, Mbonyi yari agitangira guca akenge; ubu batuye ku Kimironko. Mu mabyiruka ye Mbonyi yakundaga gucuranga ndetse no mu bigo yizemo byose uhereye i Musanze, muri Ecole d’Art de Nyundo ndetse na Ecole des Sciences de Nyanza aho yasoreje ayisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire[Math, Physics&Chimistry].

Uyu muhanzi usengera muri Evangelical Restoration Church kwa Apôtre Masasu yaciye muri korali zirimo iyitwa Intumwa za Yesu, Groupe de Louange y’i Nyanza, itsinda ryitwa Amani n’ayandi.

Mbonyi amaze gusohora album ebyiri, iya mbere yayishyize hanze mu 2015 indi aritegura kuyikorera igitaramo ku itariki ya 10 Ukuboza 2017.

Ikiganiro kirambuye na Israel Mbonyi...

IGIHE: Iby’ubuhanzi wabyinjiyemo ryari?

Natangiye kera ariko ndi umucuranzi, mbere sinahabwaga umwanya wo kuririmba naracurangaga. Mu 2011 nibwo indirimbo ya mbere nagiye kuyikora muri studio nyishyuye ibihumbi 50, amafaranga barayandiye ntiyanasohoka. Ni ibintu byambabaje icyo gihe ariko ntabwo nacitse intege narakomeje nsunika impano yari indimo.

IGIHE: Icyo gihe wahise ucika intege ubivamo se?

Oya ntabwo nabivuyemo. Mu 2012 nari ku ishuri mu Buhinde, icyo gihe byarangoye cyane ariko nza guhura na Bruce Higiro nabwo nta studio twari dufite ariko indirimbo zanjye za mbere tuzitunganya dukoresheje ibikoresho bike twakoreshaga mu rusengero.

IGIHE: Ubwo indirimbo ya mbere wayisohoye ryari?

Iya mbere ni ku itariki ya 22 Werurwe 2014 nibwo nasohoye indirimbo yanjye ya mbere yitwa Number One, icyo gihe nasohoye indirimbo nyinshi nka album yose. Nazishyize kuri YouTube nyuma y’igihe gito nsanga zageze kure cyane.

IGIHE: Nyuma yo kubona bitangiye gucamo wahise ufata ikihe cyerekezo?

Icyo gihe ngitangira kuririmba ntabwo nari nzi ko nzaba umunyamuziki, urumva nigaga Pharmacy ikindi kandi nta cyizere nari mfite ko nazaririmba ariko icyo gihe sinahise ncika intege. Narakomeje ndasenga, ndaririmba abantu nabo mu bihugu bitandukanye bakambwira ko bumvise indirimbo zanjye nkumva ngize imbaraga.

IGIHE: Ndumva umuziki warahise uguhira. Ni ryari wumvise ko noneho ubaye umunyamuziki?

Mu mwaka wa 2015 nibwo numvise ko iby’umuziki nshobora kuzabishobora. Ni uko byaje kandi none ngeze aha.

IGIHE: Ukimara kubona indirimbo zawe zikunzwe kuki utahinduye izina ngo ufate irigezweho?

Izina Israel risobanura ‘Umwana w’Imana’, numvise nta cyandutira kuba umwana w’Imana. Nitwa Mbonyicyambu ariko iwacu nakuze banyita Mbonyi nanjye mu gukora ubuhanzi mpita mfata ‘Israel Mbonyi’.

IGIHE: Mbonyicyambu ni izina buri wese yumva akabanza kuritekerezaho. Ababyeyi bakubwiye ko bariguhaye kubera iki?

Nkivuka Sogokuru yasabye ko banyita ‘Mbonyintebe’ mama we agasaba ko nitwa ‘Mbonyimfura’ abandi bakanyita ‘Mbonyicyambu’, urumva iwacu babanje kubyara abakobwa gusa bambyaye ndi umuhungu bo nyine bumvise babonye icyambu. Icyambu ni ahantu ho kwambukira, ahantu hagutse, ni gutyo izina ryaje nanjye nararikunze.

IGIHE: Ko numva ridasanzwe ubwo ntiwabanje kuryanga?

Umwana wese iyo atarasobanukirwa izina umuryango wamuhaye ntabwo ahita arikunda, nabanje kutaryiyumvamo ariko nararikundaga.

IGIHE: Mu rugendo rwawe nta munsi wifuje kuva mu ndirimbo z’Imana?

Ntabwo nigeze ntekereza kureka kuririmbira Imana. Kuri njyewe kandi mba numva bitambera kuririmba ibindi, nasanze indirimbo nahawe ari izo kugarura imitima y’abana b’Imana. Ni ibintu niyeguriye.

IGIHE: Ubuhamya bwawe mu muziki bwumvikanisha ko nta bintu byakuzitiye nk’abandi bahanzi. Niko bimeze?

Oya! Buriya byantwaye imyaka myinshi kugira ngo nsohore indirimbo. Byari bigoye kubona umuntu wakwemera kumpa amafaranga ya mbere ngo njye muri studio, byarangoye cyane kugeza ubwo nashatse uburyo nakwiga gukora indirimbo nkajya mbyikorera.

IGIHE: Ubwo n’ababyeyi bawe babanje kukwangira kuririmba noneho?

Umubyeyi wese iyo akunda umwana we agira impungenge, nkeka ko no kuba baranjyanye mu Buhinde bashakaga ko njya kure y’ibyandangazaga. Ubwo bo babonaga kuririmba byandangaza ariko sibyo kuko mu masomo nitwaraga neza. Ngitangira umuziki baranshyigikiye cyane, ndibuka ko na gitari ya mbere natunze ari Papa wayinguriye.

IGIHE: Mu ndirimbo zawe byumvikana ko zanditswe mu buryo bwimbitse, wandika ushingiye ku ki?

Nkunda gusoma cyane, nsoma ibitabo mu byiciro bitandukanye nkagerekaho no gusoma cyane Bibiliya no gukurikirana cyane amagambo akomeye abantu bazwi ku Isi bavuze, ikindi nkurikirana ubuzima abantu babamo nkavanamo ubutumwa.

IGIHE: Mu ndirimbo zawe hari izo wakoze uririmba ibyo waciyemo?

Ntabwo nigeze ndirimba ibyo nanyuzemo, ntabwo nigeze nyura mu buzima bubi cyane ariko ndirimba ubuzima abantu banyuramo. Nubwo ntavukiye mu bibazo ariko aho navukiye ntabwo hari mu Rwanda nta n’ubwo hari heza nka hano, navukiye ahantu habi, hatagiraga umuriro hahoraga intambara, ikindi naganiriye na ba sogokuru bambwiye byinshi, ayo mateka yose iyo akurimo birangira bihindutse wowe.

IGIHE: Nta wundi mwanditsi wifashisha mu kwandika indirimbo zawe?

Indirimbo zanjye ni njyewe uzandika gusa hari ukuntu nshobora kuvana inganzo ku muntu wigishije ijambo ry’Imana cyangwa nkaganira n’umubyeyi wanjye nkamukuraho inganzo.

IGIHE: Mu ndirimbo wakoze zose, ni iyihe igukora ku mutima?

Mu ndirimbo nakoze zose harimo ebyiri nkunda bidasanzwe, hari iyitwa ‘Ku musaraba’, nkimara kuyisohora narayumvaga amarira akaza, iyo ni iyo mu buzima bwa gikirisitu. Mu buzima busanzwe iyitwa ‘Ndanyuzwe’ numva ingera ku mutima bidasanzwe.

IGIHE: Ese mu muryango wawe nta bandi baririmbyi barimo?

Mu muryango wanjye nta wundi muririmbyi urimo cyakora mama hari indirimbo yaririmbaga bisanzwe ndetse indirimbo ze hari izo nifuza kuzasubiramo nkazikora neza.

IGIHE: Ni ikihe kintu kigutwara umwanya munini ku munsi?

Ikintu kimwe kintwarira umwanya ni ugusoma, ndasoma cyane. Nsoma amakuru, nsoma Bibiliya nkanasoma ibitabo bya ‘motivation’, bintwara umwanya cyane.

IGIHE: Ni nk’iki kiguhabura ukumva ugize ubwoba muri wowe?

Ni ugukora amakosa yazatuma mbaho mu buzima butagira ibyishimo ikindi ariko iyo ntekereje ko nzapfa ngira ubwoba cyane. Urumva ko biteye ubwoba, iyo ntekereje ibizaba nyuma y’ubu buzima, nkibaza niba abantu bazashya, ngira ubwoba cyane.

IGIHE: Dusubiye mu by’amashuri, ni irihe somo Mbonyi yiyumvagamo cyane?

Nakundaga cyane imibare, ni isomo natsindaga cyane.

IGIHE: Nta ryagutsindaga se?

Isomo ryantsindaga ryari Chimie, ntabwo natsindwaga ariko ntabwo ryanyoroheraga cyane nk’ukuntu numvaga imibare.

IGIHE: Ubu mu myaka umaze uririmba, ni iki wishimira kurusha ibindi?

Ikintu nishimira ni uburyo Imana yankoresheje igakiza imitima y’abantu benshi. Indirimbo zanjye zifasha abumva Ikinyarwanda n’abandi batakizi, ibyo rero biranyubaka cyane, numva ari cyo nishimira kurusha byose mu gihe maze ndirimba.

IGIHE: Uravuga ibyo mu rusengero gusa. Nta nyungu ifatika y’amafaranga umuziki wakuzaniye?

Mu buzima busanzwe nageze kuri byinshi, niyishyurira ishuri ubu ndi muri Masters niga muri Jerusalem University yo mu Buhinde niga ‘iya kure’, mfite n’inzozi ko amafaranga nkura mu muziki azanyishyurira nkiga na doctorat.

Nashinze na Foundation ifasha abantu kandi amafaranga nkoresha ni ayo mvana mu muziki. Ngira ikompanyi yitwa ‘Twelve Stone’ ibamo ibyuma by’umuziki binakodeshwa nkanabikoreraho n’umuziki wacu, ndimo gutekereza kuzabyagura bikaba binini cyane.

IGIHE: Nta mushinga munini ufite ukubyarira inyungu ifatika se?

[Akubita igitwenge] Mfite umushinga natangiye, ntabwo nayivuga ni project nziza ntegura kandi izaba ari nziza. Ndi kuyitakazaho amafaranga menshi, ayo mvana mu muziki nicyo ahanini akora. Ndimo kuyikora gahoro gahoro, nyifata nk’ikintu kinini, umwaka utaha izaba yarangiye [arongera araseka cyane].

IGIHE: Uravuga umushinga wawe ugaseka, ndumva ngize amatsiko. Ni umushinga umeze gute?

Ntabwo nabivuga utararangira neza, ariko no mu bindi ndimo ndatekereza kuzashinga pharmacy kugira ngo na bya bindi nize bibyare umusaruro ufatika ntibizapfe ubusa. Ni ibintu ndi gutekerezaho.

IGIHE: Ibanga wakoresheje ngo ukundwe nk’uko bimeze ubu ni irihe?

Ibanga ni rimwe, kumenya ijambo, gusenga no gukomeza kuba uwo uri we. Abantu ntabwo bakunda umuntu uhinduka, bakunda umuntu utanga ubutumwa bw’ibyo asohoza kandi ntajye mu bintu bibi.

Uyu muhanzi ni we waririmbye iyitwa 'Number One'

IGIHE: Nta bigusha uhura nabyo mu bukirisitu bwawe?

Iturufu ni imwe, ni uguhunga. Iyo uri mu Mana uhunga ibibi byose kandi ukita cyane ku murimo wawe, ibi bituma udahura n’ibibi.

IGIHE: Ubwo ni hehe ushaka kwibona mu myaka icumi iri imbere?

Mu myaka icumi iri imbere ndifuza kuzaba ndi umuhanzi uririmba mu ndimi zitandukanye ku buryo nategura igitaramo muri Amerika abantu bakaza nk’uko bigenda mu Rwanda.

Mbonyi ubu aritegura kumurika album yise ‘Intashyo’ izaba igizwe n’indirimbo esheshatu mu gitaramo azakora ku itariki ya 10 Ukuboza 2017. Azafatanya n’abahanzi barimo Dudu T Niyukuri, Aimé Uwimana na Patient Bizimana kuri Camp Kigali.

Yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album ku itariki ya 30 Kanama 2015. Icyo gihe yakoze igitaramo cy’amateka aho Serena Hotel yakubise ikuzura abakunzi ndetse bamwe mu bafana babarirwa mu magana bari baje kureba igitaramo basubizwa inyuma kubera umuvundo wari uhari.

Mbonyi afite indirimbo zikora benshi ku mutima
Israel Mbonyi azwiho ubuhanga bukomeye mu kwandika indirimbo z'Imana
Uyu muhanzi yakuze akunda gucuranga ariko iby'ubuhanzi no kuririmba yabitangiye nk'umwuga mu 2014
Izina Mbonyicyambu ngo ararikunda cyane
Israel Mbonyi arategura igitaramo cyo kumurika album ya kabiri kizabera kuri Camp Kigali kuwa 10 Ukuboza 2017

Sinzibagirwa, imwe mu ndirimbo za Mbonyi zakunzwe

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages