00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Kate Gustave yateguye ibirori agaragarizamo umunezero w’urukundo amaranye imyaka ine

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 14 February 2019 saa 08:08
Yasuwe :

Umunyamakuru akaba anayobora ibitaramo bitandukanye, MC Kate Gustave, yateguye umugoroba w’urukundo aho yiteguye gusangiza abazawitabira ibyishimo amaranye imyaka ine n’uwo bashakanye.

Tariki 14 Gashyantare, abemera iby’abatagatifu n’abatebyemera bizihiza umunsi w’abakundanye witiriwe mutagatifu Valentin.

Ni umunsi abasore n’inkumi bakirambagizanya n’abagabo n’abagore bubatse, bongera kwerekana ko bakundana by’ukuri.

Uyu munsi kandi urangwa no gutanga impano, gusohokera ahantu hatandukanye mu rwego rwo kwishimira urwo rukundo.

MC Kate Gustave yateguye ijoro ry’urukundo mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza uyu munsi. Ibi birori birabera i Gikondo muri Miami ahahoze hitwa kwa Virgile.

Abazaba bahari barasusurutswa n’umuhanzi Yverry wamamaye mu ndirimbo ziganjemo imitoma. Hazaba hari kandi na DJ Phil Peter uri mu bagezweho mu kuvanga imiziki muri Kigali.

MC Kate Gustace yabwiye IGIHE ko nk’umugabo umaze imyaka ine ashinze urugo, ‘ndashaka gusangiza ibyishimo abandi muri uwo mugoroba, aho nzasangira nabo nkishimana nabo’.

Avuga ko mu gihe cyose amaze afite umugore yishimira ko yamuhaye umutoza udashobora kugirwa n’umusore ukiri ingaragu. Ati “Yampaye umutuzo utapfa kugira uri umusore. Uti gute? Ntabwo nkigenga, ndi umuntu ufite inshingano. Burya iyo uri wenyine uri umuntu uri aho uri nk’inzererezi.”

Kate Gustave yakoze ubukwe na Nyiransabimana Esther tariki 8 Ugushyingo 2015, nyuma y’imyaka isaga itanu bari bamaze bakundana. Kuri ubu bafite umwana umwe w’umuhungu.

Kate Gustave na Nyirasabimana Esther bamaze imyaka ine mu buryohe bw'urukundo rusesuye
Kate yemeza ko umugore we yahinduye byinshi mu buzima bwe
Yverry na Phil Peter bazasusurutsa ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages