00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Kats yahishuye ibizazane yanyuzemo bigatuma aca inyuma Fille Mutoni

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 27 May 2023 saa 11:33
Yasuwe :

Nyuma y’inkuru z’umukobwa umaze iminsi ashinja Edwin Katamba (MC Kats) ku mwangiriza ubuzima akanamwanduza virusi itera Sida, ibitangazamakuru byo muri Uganda bikomeje kugaruka kuri uyu mugabo wa Fille Mutoni bivuga uko yijanditse mu busambanyi kugeza yanduye iyo virusi.

Umubano wa Fille Mutoni na MC Kats ntusiba kugarukwaho mu itangazamakuru dore ko wagiye uzamo ibibazo bya hato na hato byatumye batandukana mu 2019 bakongera gusubirana mu 2022.

Icyo gihe batandukana Fille Mutoni yashinje uyu mugabo we ubuhemu, agasuzuguro ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Mu mpera ya 2019 nibwo MC Kats yatangaje ku mugaragaro ko yanduye virusi itera Sida ibintu byateje ibibazo bikomeye umukobwa bari bacuditse witwa Faith Ntaborwa bigatuma yibasirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Fille Mutoni yavuze ko uyu mugabo yikunze bikabije kuba yarifashe akajya ku karubanda agatangaza ko yanduye Sida, atabanje kubiganiriza umukunzi we.

Muri uwo mwaka uyu mugabo yatangaje ko Fille Mutoni yamutaye akajya mu Rwanda aho yamaze amezi umunani hakiyongeraho andi icyenda yamaze mu kigo cyita ku bantu babaswe n’ibiyobyabwenge.

Ibi byatumye uyu mugabo yisanga ari wenyine ahitamo gushaka abandi bakobwa bamuba hafi igihe Fille Mutoni atari ahari.

Ati "Fille Mutoni yagiye mu Rwanda amarayo amezi agera ku munani. Hanyuma yagiye mu kigo cyita ku bantu babaswe n’ibiyobyabwenge andi mezi icyenda ... Nanjye ndi umuntu. Ntabwo ndi inyamaswa."

"Imana yandemye kugira ngo nishime, kandi ishaka ko nsangira n’abandi umunezero."

Muri icyo gihe nibwo MC Kats yahuye na Caroline Marcah umukobwa avuga ko yamukuye mu bihe bigoye.

Ati "Nari hafi gupfa Carol niwe wandokoye, niko kuri , yaje mu buzima bwanjye maze kugirana ikibazo na Fille, ndamwubaha ubuzima bwanjye bwose.”

Mu 2016 nabwo Fille Mutoni yagiranye ibibazo n’umukunzi we MC Kats bikurura umwuka mubi hagati yabo n’amakimbirane yatumye bacana umubano ndetse bagaterana ibipfunsi nk’uko byagarutsweho cyane mu bitangazamakuru byo muri Uganda.

Icyo gihe hari abatangiye guhwihwisa amakuru avuga ko umwana wa kabiri Fille yari atwite atari uwa MC Kats ndetse bamaze igihe kinini batabana.

Mu 2017 nibwo MC Kats yamenyanye na Faith Ntaborwa umukobwa utorohewe n’ubuzima arimo muri iki gihe.

Benshi bashinje MC Kats kwanduza uyu mukobwa Sida akamuta nubwo we abihakana avuga ko uyu mukobwa atanduye ahubwo yangijwe n’ibiyobyabwege yatangiye kunywa nyuma yo gucudika n’abasore bo muri Nigeria.

MC Kats akomeza avuga ko abantu bashinja Faith Ntaborwa kwandura Sida ari bo batumye agira agahinda no kwiheba bikabije bigatuma atangira gukoresha ibiyobyabwenge.

Faith Ntaborwa we ashinja MC Kats kumwoherezaho abagabo b’abakire atazi ari nabwo yatangiye kunywa ibiyobwenge.

Uyu mukobwa byavuzwe ko yari inshuti ikomeye ya Fille Mutoni mbere y’uko amenyana na MC Kats.

Mutoni Fille yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo ‘Hallo’ yakoranye na Bruce Melodie. Muri Uganda azwi cyane mu yitwa ’Its not about money’, ’Got no money’, ’Fitina, ’Double Trouble’ n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages