00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Kats yarubiye kubera amagambo Fille Mutoni aherutse gutangariza i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 October 2024 saa 12:07
Yasuwe :

Nyuma y’uko Fille Mutoni atangiye ubuhamya bw’uburyo Imana yamurinze SIDA nyamara yarabyaranye n’umugabo uyirwaye , MC Kats babyaranye yarubiye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo yafashwe n’uburakari nyuma yo kubona bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga zo muri Uganda bafashe amashusho ya Fille Mutoni ari gutanga ubuhamya bakayasakaza.

Umunyamakuru wa UBC witwa Sharon Kyomugisha yasangije abamukurikira ubuhamya bwa Fille Mutoni abushyira mu Cyongereza, MC Kats usanzwe amukurikira kwihangana biramunanira ahita amwuka inabi.

Mu buhamya yatanze mu mwanya muto yahawe mu Itorero Grace Room Ministries, Fille Mutoni yashimiye Imana yamubashishije gutaha mu Rwanda amahoro.

Ati “Nabyaranye n’umugabo ufite abagore batanu njye mba uwa gatandatu, arwaye SIDA n’abagore bose bararwaye ariko njye ndi muzima n’umwana wanjye. Kubera kuririmbira mu Isi nagize ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, cocaine na heroine mu gihe cy’imyaka itandatu.”

Fille Mutoni yahishuye ko amaze amezi arindwi aretse gukoresha ibiyobyabwe ubu akaba yarafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda hamwe n’umubyeyi we ndetse n’umwana yabyaye.

Fille Mutoni wemeje ko yagarukiye Yesu Kristu , yashimiye Imana yamukuye ku biyobyabwenge ikanamubashisha gutaha mu Rwanda amahoro.

MC Kats akimara gusoma ubu buhamya bwa Fille Mutoni, yahise avayo abwira uyu munyamakuru ko ashobora kwisanga mu nkiko.

Ati "Ni inde wakubwiye ko abandi bana banjye na ba nyina bafite agakoko gatera SIDA? Uzi ko bashobora kugutwara mu nkiko ejo?”

Uyu munyamakuru na we yaje kumenyesha MC Kats ko ibyo yavuze ari amagambo ya Fille Mutoni, ati “Umva amashusho cyangwa ushake ugusemurira.”

MC Kats nyuma yongeye kugaragaza ko bitari bikwiye ko abana be bashyirwa mu majwi.

Ati “Abantu bakunda gushaka kugirirwa impuhwe gusa kuko nagumye ncecetse, ariko mumubaze uko yari abayeho imyaka irindwi yamaze yarabaswe n’ibiyobyabwenge. Ntimukagerageze kwinjiza muri ibi bintu abana banjye cyangwa ba nyina kuko nta na rimwe mwigeze mubabona bavuga, kandi barifuza ko byaguma gutyo."

Ni ubuhamya Fille Mutoni yatanze nyuma y’iminsi mike bivuzwe ko yavuye mu kigo ngororamuco yavuriwemo ibijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, ari naho bivugwa ko yasubirije ubwenge ku gihe akongera kwakira Yesu.

Fille Mutoni wabyaranye na MC Kats uri mu bakomeye mu myidagaduro ya Uganda, ni umwe mu bahanzi bafite izina ndetse yanakoranye indirimbo ‘Hallo’ na Bruce Melodie.

Ubuhamya Fille Mutoni aherutse gutangira muri Grace Room Ministries bwarakaje MC Kats babyaranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages