00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Murenzi yinjiye mu bacungagereza ba New York

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 May 2026 saa 10:57
Yasuwe :

Kamatari Murenzi wamamaye nka MC Murenzi cyangwa MC Nzi mu myidagaduro y’u Rwanda, yamaze gusoza amasomo amwinjiza mu bacungagereza b’i New York.

Amakuru IGIHE ifite ni uko MC Murenzi yari amaze igihe yiga amasomo y’ubucungagereza akaba yarayarangije mu minsi ishize ndetse ahita yinjira mu nshingano.

Ubaye warakurikiranye umuziki wo mu Rwanda kuva mu 2005-2011 ukaba warumvaga radio zari zigezweho, byagorana kwemeza ko utazi izina Kamatali Murenzi cyangwa MC Murenzi wakoraga kuri Contact FM mu kiganiro ‘Route 66’.

MC Nzi nk’uko benshi bamwitaga, ni umwe mu banyamakuru bubatse izina mu myidagaduro y’u Rwanda, nyuma y’imyaka itandatu ahanganye no kuzamura umuziki yaje kwimukira muri Amerika.

Ku bahanzi byari bigoye kuba icyamamare indirimbo zawe zitaracurangwa mu kiganiro cye, ariko na none na benshi mu bakunzi b’umuziki byabasabaga kugitega amatwi kugira ngo bumve indirimbo nshya kandi nziza.

MC Nzi yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2012, ari naho atuye kugeza uyu munsi ndetse yatangiye gukorera akazi k’ubucungagereza mu Mujyi wa New York.

Umwaka ushize MC Murenzi yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ry’u Rwanda nyuma yo kongera gusubukura ibirori bya Kigali Streetball byari bimaze imyaka irenga 18 bitaba.

Ni irushanwa MC Murenzi yavuze ko yifuza ko ryajya riba ngarukamwaka cyane ko bifasha kugaragaza impano nshya z’urubyiruko bakanigiramo uko bazikoresha neza.

MC Murenzi yinjiye mu bacungagereza i New York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages